Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guca burundu caguwa mu gihugu, guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuri ubu imisoro yasoreshwaga abinjiza impu n’ibindi bikoresho bikorwamo inkweto n’imyenda yakuweho kugirango inganda zo mu Rwanda zibone ibi bikoresho mu buryo byoroshye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyemezo cyo gukuriraho imisoro abinjiza impu n’ibikorwamo imyenda mu Rwanda cyatangajwe n’umunyamabanga wa leta uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, Innocent Safari kuri uyu wa 02 Ukuboza 2016 mu nama yahuje iyi minisiteri n’abacuruza impu n’ibikorwamo imyenda.
Innocent Safari yasobanuriye aba bacuruzi ko iyi misoro yakuweho ari imisoro ku nyongeragaciro ndetse no ku misoro isanzwe bacibwaga kugirango binjize impu zabo
Innocent Safari yasobanuye ko iyi misoro yakuweho ingana iri hagati y’10 na 25 % kuko ari yo abinjizaga impu n’ibindi bikorwamo imyenda bacibwaga.
Bivuze ko leta y’u Rwanda yibujije imisoro irenga miliyari 17 kuko ari zo ibi byakuriweho imisoro byari byinjije muri uyu mwaka.
Safari Innocent yagize ati “Guverinoma yahisemo kwibuza amafaranga menshi y’ imisoro yakura ku mpu n’ibikorwamo imyenda byinjizwaga mu Rwanda. Gukuraho iyi misoro bigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), ubwo rero abashoramari bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe kugirango babashe guhaza inganda zo mu Rwanda zikora inkweto n’imyenda zigahaza abanyarwanda zikanasagura ibyo zohereza hanze”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bisobanuke neza ko imisoro yakuweho atari ku bikoresho (Inkweto n’Imyenda) bikozwe neza ahubwo yakuwe ku bikorwamo ibi bikoresho (textile raw materials and leather)
Newtimes yanditse ko iki cyemezo kandi ngo kiziutabwaho ku bacuruzi bazwi na minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (MINEACOM).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


