Leta ya Kongo yahagaritse umubano mu bya gisirikare n’u Bubiligi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ishyizeho Minisitiri w’Intebe mushya mu cyumweru gishize, Bruno Tshibala, leta y’u Bubiligi yanenze uburyo yashyizweho n’imikorere mu bya politiki muri iki gihugu ndetse inatangaza ko ihagaritse imikoranire na cyo mu bya gisirikare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni ibyatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’u bubiligi kuri uyu wa 13 Mata 2017, aho yavuze ko aril eta ya Kongo yafashe umwanzuro wo guhagarika imikoranire.
Laurence Mortier, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bubiligi yagize ati”Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatwandikiye ibaruwa itumenyesha ko yahagaritse umubano na twe mu bya gisirikare, gusa ntitwigeze dushaka kumenya impamvu nyamukuru kuko twari tumaze imyaka dukorana.”
Iki cyemezo cyo guhagarika umubano mu bya gisirikare kijye nyuma y’uko Minisitiri wungirije w’u Bubiligi, Didier Reynders anenze imishyirirweho ya Minisitiri w’Intebe mushya, Bruno Tshibala washyizweho ku itariki ya 8 Mata, uku kunenga kukaba kwarateje umwuka mubi hagati ya Buruseli na Kinshasa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Bubiligi bwanenze ishyirwaho ry’uriya muyobozi buvuga ko abayobozi bo muri guverinoma y’inzibacyuho basa n’abakora ibyo bishakiye batitaye ku bandi banyepolitiki batavuga rumwe na bo ndetse ibyo bakoze bakabikora nta n’uwo bagishije inama kandi baba bafite abo basanzwe bakorana ndetse hakaba n’ibyo bakora bitari ngombwa.
Ni muri urwo rwego u Bubiligi bwo ngo bwumvaga bwakagombye kubanza kugishwa inama nk’abafatanyabikorwa mu bya politiki ndetse bamaranye igihe kandi baziranye kuri buri kimwe.
Leta ya kongo yo ishinja iki gihugu kumera nk’ibindi byose ndetse n’imiryango mpuzamahanga inenga imikorere ya cyo ndetse ikagaragaza no kutagishyigikira.
Igihugu cy’u Bubiligi cyatangiye gukorana na Kongo mu bya gisirikare guhera igihe uwahoze ari Perezida wa Kongo, Laurent-Désiré Kabila yagiye ku butegetsi mu 1997 amaze guhirika mobutu, kugeza na nubu izi ngabo zikaba zarizigifitanye imikoranire kuko zafashaka mu gutizanya amaboko hagamijwe kurwanya ubugizi bwa nabi bwibasira ubuyobozi buriho ndetse no gufasha gutoza ingabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *