Libani: Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingufu muri Liban yavuze ko ‘inkongi y’umuriro yadutse mu kigega kibika lisansi mu kigo cya peteroli cya Zahrani cyo muri iki gihugu.

Minisitiri w’ingufu, Walid Fayyad, yagize ati: “Umuriro wahagaritswe.”

Ibiro Ntaramakuru by’iki gihugu byavuze ko inkongi y’umuriro ikabije yadutse muri kimwe mu bigega byo mu kigo cya peteroli cya Zahrani.

“impamvu ntabwo iramenyekana,” niko byakomeje bivuga.

Nibura amakamyo 25 ashinzwe kuzimya umuriro yari kuri iki kigo cya peteroli mu gihe abashinzwe kuzimya umuriro bakonjeshaga ibindi bigega kugira ngo umuriro udakwirakwira.

Ku wa mbere, umuvugizi w’ingabo za Libani yabwiye Al Jazeera ko ikigega cya lisansi cyarimo benzine (lisansi yo mu ndege).

Uyu muyobozi yagize ati: “Ubu twibanze ku gukuraho abaturage muri ako gace mu gihe tugerageza kuzimya umuriro.” Ati: “Icy’ibanze ubu ni ukurinda umuriro kugera mu bindi bigega.”

Ibigega biri mu kigo cya peteroli cya Zahrani bibika peteroli na mazutu leta ya Libani yaguze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *