Ubushyamirane bushingiye ku moko bwatewe n’inkende mu gihugu cya Libya bwatumye byibuze abantu 16 bahasiga ubuzima abagera kuri 50 barakomereka mu minsi 4 y’imirwano yahuje amoko 2 yo mu majyepfo y’umujyi wa Sabha nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru.
[ad id=”44145″]
Nk’uko abaturage babitangaje ngo ubu bushyamirane bwadutse hagati y’amoko 2 nyuma y’aho inkende y’umucuruzi wo mu bwoko bwitwa Gaddadfa yateraga itsinda ry’abana b’abanyeshuri b’abakobwa bihitiraga.
Iyi nkende rero ngo yambuye umwe muri aba bana igitambaro cyo mu mutwe, bituma abagabo bo mu bwoko bwitwa Awlad Suleiman bica abagabo batatu bo mu bwoko twavuze ruguru ndetse n’iyo nkende barayica nk’uko abaturage bavuganye na Reuters dukesha iyi nkuru bayitangarije.
Ku munsi wakurikiye ndetse n’uwa gatatu ubushyamirane bwafashe intera ndetse hakoreshwa ibimodoka by’imitamenwa by’intambara (Tanks), za mortiers n’izindi mbunda ziremereye nk’uko abaturage bakomeje batangaza mbere yo kongeraho ko ubuzima muri ibi bice bwahagaze burundu.
[ad id=”44145″]
Kimwe no bindi bice bya Libya, ngo Sabha yakunzwe kurangwamo amakimbirane yatangiye kuva urugamba rwo guhirika ku butegetsi Kadhafi mu myaka 5 ishize rwatangira. Aha hantu bivugwa ko hakunze kunyura abimukira ndetse n’intwaro zicuruzwa mu buryo butemewe muri iki gice cy’amajyepfo ya Libya ngo kirengagijwe. Hakunze kuba kandi ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro.
Abaturage bava mu bwoko bwa Gaddadfa n’abo mu bwoko bwa Awlad Suleiman nibo bivugwa ko bafite imitwe yitwaza ibirwanisho ikomeye muri iki gice.
Kuri iki Cyumweru, Ikigo nderabuzima cya Sabha cyakiriye imirambo 16 y’abantu biciwe muri ayo makimbirane n’abandi 50 bakomeretse nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iki kigo.
Uyu akaba avuga ko mu bakomeretse harimo abagore n’abana ndetse mu bishwe hakaba harimo n’abanyamahanga bava mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




