Libya yasabye Libani kurekura umuhungu wa Kadhafi uhafungiwe kuva mu 2015

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’ubutabera za Libya zasabye ku mugaragaro igihugu cya Libani kurekura umwe mu bahungu ba Muammar Kadhafi wahoze ayobora Libya uhafungiwe kubera ubuzima bwe bwifashe nabi.

Hannibal Kadhafi afungiwe muri Libani nta cyaha aregwa kuva mu 2015 kandi ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi kuva yatangira kwiyicisha inzara ku itariki ya 3 Kamena, mu rwego rwo kwamagana ifungwa rye ataburanishwa. Kuva icyo gihe yajyanywe mu bitaro byibuze kabiri kandi anywa gusa amazi make.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi babiri mu bucamanza muri Libani kuri uyu wa Mbere ushize, umushinjacyaha mukuru wa Libya, Al-Sediq al-Sour yoherereje icyifuzo, muri uku kwezi, mugenzi we wo muri Libani, Ghassan Oueidat. Aba bayobozi bavuganye n’Ibiro Ntaramakuru bya Amerika, Associated Press, ntibifuje ko amazina yabo atangazwa kubera ko batemerewe kuvugana n’itangazamakuru.

Inyandiko yaturutse kwa al-Sour yavuze ko ubufatanye bwa Libani muri iki kibazo bushobora gufasha guhishura ukuri ku byerekeye irengero ry’umuyobozi ukomeye w’Abashia bo muri Libani, Moussa al-Sadr, waburiye muri Libya mu 1978.

Muri iyi nyandiko habajijwe impamvu Kadhafi afunzwe maze hasabwa ko yashyikirizwa Libya cyangwa akemererwa gusubira muri Syria, aho yari atuye mu buhungiro hamwe n’umugore we ukomoka muri Libani, Aline Skaf, hamwe n’abana kugeza igihe yashimutwaga akajyanwa muri Libani mu myaka 8 ishize. Bivugwa ko yashimuswe n’abarwanyi bo muri Libani bashaka amakuru ku hantu al-Sadr aherereye.

Nyuma abapolisi ba Libani batangaje ko bakuye Kadhafi mu mujyi wa Baalbek mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Libani, aho yari afungiwe. Kuva ubwo yajyanywe muri gereza y’i Beirut.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *