Lilian Mbabazi ukorera umuziki Uganda arimo gukora Album y’indirimbo z’Ikinyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Lilian Mbabazi wo mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko ari kwita cyane kuri Album yahimbiye abafana be b’Abanyarwanda izaba iriho indirimbo ziririmbye mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa.

Mu kiganiro na Bwiza.com, Lilian Mbabazi yadutangarije ko indirimbo ye nshya yise ‘Ndabivuze;, ari imwe mu zizaba ziri kuri Album ye azashyira hanze mu minsi iri imbere.

Yagize ati ‘Nibyo maze iminsi mike nshyize hanze indirimbo nise ‘Ndabivuze’, nayikorewe na producer, Pastor P, ni imwe mu zizaba ziri kuri Album ndi gutunganya izaba iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu itsinda Blue 3, yakomeje avuga ko iyi Album yashatse kuyitura abakunzi be b’Abanyarwanda.
 
Mbabazi yavukiye Mujyi wa Kampala, afite ababyeyi bakomoka mu Rwanda, yemera ko akomoka mu Rwanda ndetse n’abana be abigisha iby’umuco wa Kinyarwanda, aho agira ati “N’abana banjye ndashaka kukibigisha, nibaza i Kigali bazakomeza bacyige, mba nifuza ko bakwiyumvamo ubunyarwanda cyane kuko niho dukomoka….”.

lil

Lilian Mbabazi yameyekanye mu ndirimbo nka Yegwe weka, Yoola, Only you, Memories, Vitamin, Danger, n’izindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *