Liverpool yanyagiye Manchester United ibitego 7-0, bishimangira ko kubona intsinzi ku kibuga Anfield bizasaba izindi mbaraga ari na ko Liverpool ifata umwanya wa gatanu hafi y’amakipe ane ya mbere.
Umukino watangiye ukinirwa ku muvuduko wo hejuru nk’uko bisanzwe kuri aya makipe yose akina umukino wihuta ariko nta buryo bukomeye imbere y’izamu.
Ku munota wa 13, ni bwo uburyo bukomeye bwabonetse, nyuma yo guhererekanya neza kwa Cody Gakpo na Fabinho Mohamed Salah yateye ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y’izamu gato.
Ku munota wa 18, Liverpool yabonye uburyo bukomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko ba myugariro ba Man United bahagarara neza bazibira amashoti baterwaga n’abarimo Mo Salah na Jodan Henderson.
Ku munota wa 22, Liverpool yari yakambitse imbere y’izamu rya Man United yongeye kubona ubundi buryo ubundi Robertson acyeba umupira mwiza cyane Darwin Nunez agize ngo ahirikire mu izamu, Lisandro Martinez ararokora.
Ku munota wa 25, nyuma yo kumanukana umupira neza kwa Anthony, Diogo Dalot yazamuye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Bruno Fernandes awuteye neza n’umutwe unyura hanze gato mbere gato y’uko Rashford ahusha uburyo ari wenyine imbere y’izamu.
Byasabye umunota wa 42 ngo Gody Gakpo ahagurutse abafana ibihumbi bari ku kibuga Anfield, nyuma ya pase y’uruhehemure yahawe na Andrew Robertson ubundi acenga Raphael Varane maze ashyira umupira mu nguni y’ibumoso yandika igitego cya mbere atyo.
Igice cya mbere cyarangiye Liverpool iyoboye n’ibitego cyayo 1-0.
Liverpool yinjiranye igitego mu gice kabiri, ubwo Harvey Elliott yatanganga umupira mwiza imbere y’izamu maze Darwin Nunez agahita ashyiramo umutwe mwiza nta kuzuyaza biba 2-0.
Ku munota wa 50, amaze kwandagaza myugariro Lisandro Martinez akabandagara ku butaka, yacometse agapira keza maze Cody Gakpo wari hejuru cyane muri uyu mukino ahita awurenza De Gea nta kuzuyaza biba 3-0.
Ku munota wa 56, Liverpool yongeye kubona uburyo bw’igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri KonarĂ© ashyiramo umutwe umupira unyura ku ruhande gato cyane.
Eric Ten Hag utoza Man United yahise akora impinduka yinjiza mu kibuga Scott Mc Tominay na Alejandro Garnacho akuramo.
Ku munota wa 66, Darwin Nunez wa Liverpool yamanukanye umupira yihuta cyane awucomekera Gakpo Mc Tominay agerageza kuwukuraho biba iby’ubusa usanga Mohamed Salah ahita atera ishoti rikomeye cyane n’akaguru k’iburyo umupira ugonga umutambiko nyuma yo kuruhukira mu rushundura, biba 4-0.
Ku munota wa 75, nyuma yo kumara umwanya muremure Liverpool yakambitse imbere y’izamu rya Man United, kapiteni Jodan Henderson yakaraze umupira mwiza imbere y’izamu maze Darwin Nunez azamuka nka kagoma maze astinda igitego cya gatanu n’umutwe.
Ku munota wa 84, Mo Salah yatsinze igitego cyuzuza urunganda, ibyatumye abakinnyi batatu b’imbere ku ruhande rwa Liverpool buzuza ibitego bibiri kuri buri umwe.
Ku munota wa 88, Roberto Firmino yahindukiye neza by’abataka maze abatiza Man United Nyandwi ku mupira yari acomekewe na Mohamed Salah.
Umukino urangiye Liverpool yiyongereye amahirwe yo kwinjira mu makipe ane ya mbere mu gihe Man United itsikiye mu nzira igana ku gikombe.







