Liz Truss ufite amahirwe yo kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, yavuze ko natorwa “azashyigikira kandi akagurira mu bindi bihugu ” politiki ya guverinoma yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda.
Iyi politiki yateje impaka cyane, yatangijwe na guverinoma iriho ubu, yagejejwe no mu nkiko nyinshi kandi bamwe barayamagana barimo imiryango irengera impunzi.
Abahatanira kuyobora ishyaka ry’Aba-conservateurs bombi, Liz Truss na Rishi Sunak, ari nabo bazavamo minisitiri w’intebe mushya, biyemeje gukomeza politiki nibaramuka babaye minisitiri w’intebe.
Ariko kuri uyu wa Kane, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Liz Truss yagiye kure avuga ko atazakomeza iyi politiki gusa ahubwo ko azayigeza no mu bindi bihugu.
Yabitangarije ITV ubwo yabazwaga gahunda ye yo guhangana n’ubwiyongere bukabije bw’abimukira binjira mu Bwongereza.
Yagize ati: “Tugomba kumenya neza ko abantu bateye ubwoba bacuruza abantu batabasha kuzana amato matoya yambuka Umuyoboro w’u Bwongereza.”
Yakomeje agira ati “Nzashyigikira kandi nagurire politiki y’u Rwanda mu bihugu byinshi ariko kandi menye neza ko mu mategeko y’u Bwongereza tudashobora guhonyorwa n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kugira ngo dushobore kurinda imipaka yacu.”
Guverinoma yatangaje gahunda yayo yo kohereza mu Rwanda abimukira bagera mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko mu mezi atatu ashize, avuga ko bizabuza abantu gukora izi ngendo.
Kugeza ubu, ibibazo by’amategeko byabujije koherezwa mu Rwanda kw’abimukira ariko minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Priti Patel, umwe mu bacurabwenge b’iyi politiki, akomeje kuyihagararaho.


