London: Minisitiri w’Intebe yirukanye muri guverinoma uwari chairman w’ishyaka riri ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yirukanye Nadhim Zahawi wari umuyobozi w’ishyaka ry’aba conservateur nyuma y’uko umujyanama w’imyitwarire ye yemeje ko habaye “ukurenga gukabije” ku mahame agenga abaminisitiri .

Mu ibaruwa yasohowe na Downing Street mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe yavuze ko yagize uruhare mu kubahiriza umuhigo we wo guharanira ko guverinoma ye izagira “ubunyangamugayo, ubunyamwuga ndetse no kubazwa ibyo ari byo byose ikora”.

Sunak yasabye Sir Laurie Magnus, umujyanama mu bijyanye n’imyitwarire, gukora iperereza ku bibazo bijyanye n’imisoro bireba Zahawi ku wa Mbere, nyuma y’uko bigaragaye ko Zahawi wari “Minister without Portfolio” (ariko udafite minisiteri ayoboye) kandi usanzwe ari n’umudepite, yishyuye ikigo gishinzwe imisoro, HM Revenue & Customs miliyoni 5 z’Ama-pound harimo n’ibihano.

Sunak yanditse ati: “Nyuma y’iperereza ry’umujyanama wigenga, ibyagezweho yatugejejeho twese, biragaragara ko habaye ukurenga gukabije ku mategeko agenga abaminisitiri.”

Ati: “Kubera iyo mpamvu, nakumenyesheje icyemezo cyanjye cyo kugukura ku mwanya wawe muri guverinoma ya nyiricyubahiro (Umwami).” Sunak yabwiye Zahawi ko agomba “kwishimira cyane” ibyo yagezeho muri guverinoma mu myaka itanu ishize harimo no kugenzura gahunda yo gukingira Covid-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *