Abasabaga ihagarikwa rya gahunda ya guverinoma y’u Bwongereza itavugwaho rumwe yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda batsinzwe nyuma y’uko abacamanza bo mu Rukiko Rukuru bemeje ko iyi politiki yemewe n’amategeko .
Urugamba rukaze rwo kurwanya iyi gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko rwatangiye kuva aho uwari minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Priti Patel ayitangaje muri Mata.
Abakangurambaga, imiryango y’abagiraneza, n’abasaba ubuhungiro baturukaga mu Bufaransa, bagaragaje imbogamizi kuri iyi politiki, bavuga ko ari nko guhonyora uburenganzira bwa muntu banibaza niba yubahirije amategeko.
Soma inkuru bisa hano hasi
Kuri uyu wa Mbere ariko nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza, urukiko rwemeje ko iyi gahunda yemewe n’amategeko, ariko ruvuga ko ibibazo by’abasaba ubuhungiro ku giti cyabo bafite ibibazo bitigeze bisuzumwa neza n’ibiro by’umutekano w’imbere mu gihugu byongera gusuzumwa neza mbere y’indege izerekeza mu Rwanda.
Mu magambo make, Umucamanza Lewis yagize ati: “Twanzuye ko byemewe ko guverinoma ishyiraho gahunda yo kwimurira abasaba ubuhungiro mu Rwanda ndetse no gusaba ko ibibazo by’ubuhunzi bwabo bizasuzumirwa mu Rwanda aho kuba mu Bwongereza”.
Ariko, yongeyeho ko minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu agomba “gusuzuma neza” buri kibazo cy’umuntu usaba ubuhunzi uzoherezwa mu Rwanda mu gihe kiri imbere.


