Umuryango w’abibumbye wavuze ko inyeshyamba za Tigray People Liberation Front (TPLF) ku wa Gatatu zibye amakamyo 12 y’ibikomoka kuri peteroli mu bubiko bw’ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) muri Mekelle, mu murwa mukuru wa Tigray.
Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yabwiye abanyamakuru i New York ko mu gitondo cyo ku ya 24 Kanama, ingabo za TPLF, “zinjiye ku ngufu” mu bubiko bwa WFP i Mekelle kandi “bibye” amakamyo 12 y’amavuta (Litiro 570.000).
Mu magambo ye nk’uko tubikesha VOAAfrique, yagize ati: “Izi stocks za peteroli zari gukoreshwa gusa mu bikorwa by’ubutabazi no gukwirakwiza ibiryo, ifumbire n’ibindi bintu byihutirwa.”
Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yongeyeho ko “gutakaza lisansi bizagira ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi. ”
Umuryango w’Abibumbye wamaganye “gusahura cyangwa gufatira ibikoresho by’ubutabazi ahantu h’ubutabazi.”
Umuyobozi wa WFP, David Beasley, yavuze ko ibyabaye “biteye isoni kandi biteye umujinya”.
Abinyujije kuri twitter ati: “Amasaha ashize, abayobozi ba Tigray bibye litiro 570.000 za lisansi y’ibikorwa bya WFP muri Tigray! Amamiriyoni azicwa n’inzara niba tudafite lisansi yo kujyana ibiryo. Ibi birakabije kandi biteye isoni. Turasaba ko aya mavuta yagaruka ubu ”.
Mu Kuboza umwaka ushize, Umuryango w’Abibumbye wavuze ko ibiribwa byinshi byasahuwe mu bubiko bwawo mu majyaruguru ya Ethiopia, bihagarika imfashanyo y’ibiribwa mu mijyi ibiri.
Umuryango w’Abibumbye wibasiwe kenshi n’uburakari bwa leta ndetse n’inyeshyamba za Tigray. Ku ya 30 Nzeri, guverinoma yatangaje ko abakozi benshi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe ubutabazi batagifite ikaze mu gihugu bahita banirukanwa, ivuga ko bivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.
Igisirikare cya Guverinoma ya Ethiopia gihanganye na TPLF kuva mu Gushyingo 2020. Amakimbirane yakuye mu byabo abantu bagera kuri miliyoni 1.2, mu gihe ibihumbi n’ibihumbi bahungiye muri Sudani.


