Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye ku gukumira jenoside iri gusura igihugu cya Sudani y’Epfo yatangaje ko iki gihugu gishobora kugwa mu ntambara ishingiye ku moko ndetse ishobora no kuvamo jenoside.
[ad id=”44145″]
“ Mbabajwe no gutangaza ko ibyo nabonye kandi numvise hano byemeje impungenge zanjye ko ubugizi bwa nabi bushobora gukwira mu moko byanashoboka hakaba jenoside ,”, uwo ni Adam Dieng, intumwa ya Loni ku gukumira jenoside ubwo yavuganaga n’abanyamakuru I Juba kuri uyu wa Gatanu.
Adam Dieng avuga ko mu cyumweru cy’ibiganiro yagiranye n’abafatanyabikorwa batandukanye byagaragaje ko ibyatangiye ari amakimbirane ya politiki ashobora guhindukamo intambara ishingiye ku moko.
Igihugu cya Sudani y’Epfo cyabonye ubwigenge mu 2011 kibuhawe n’igihugu cya Sudani, ariko mu 2013 hahise haduka imirwano hagati y’ingabo za perezida Salva Kiir n’iz’uwari Visi perezida, Riek Machar. Aba baje gusinya amasezerano yo guhagarika intambara muri Kanama 2015.
Ariko, ejobundi muri Nyakanga ubwo igihugu cyiteguraga kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 kimaze kigenga, hongeye kwaduka imirwano hagati y’ingabo z’abagabo bavuzwe haruguru.
[ad id=”44145″]
Bwana Adam Dieng akaba yasobanuye ko icyari kigamijwe mu ruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo kwari ukumva neza uko ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku moko ari gukongezwa hakoreshejwe imbwirwaruhame zibiba urwango no kureba aho batanga ubufasha aho bukenewe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


