Akanama k’umutekano ka Loni kuri uyu wa Gatatu kananiwe kwamagana igitero ku kigo gifungiwemo abimukira muri Libiya nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zangiye gushyigikira urwandiko rwari rwateguwe nk’uko abadipolomate babitangaza.
Iki gitero cy’indege cyagabwe ku nkambi y’abimukira iherereye mu nkengero za Tripoli biravugwa ko cyahitanye abimukira 40 mu gihe abandi bagera muri 80 bakomeretse.
Biravugwa ko mu mwiherero wamaze amasaha agera kuri abiri, urwandiko rwateguwe n’u Bwongereza rwamagana icyo gitero bashinja ingabo za Gen. Khalifa Haftar, rusaba guhagarika no kugarura ibiganiro bya politiki.
Nyamara, ngo intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze kurwemeza, zivuga ko zitegereje uburenganzira buva I Washington, inama irinda igera ku musozo rutemejwe nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko ababajwe n’ubwo bwicanyi, yongera gusaba iperereza ridafite aho ribogamiye ku bagabye iki gitero ku bimukira.


