Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Col. Guillaume Ndjike, aravuga ko Umujyi wa Goma urinzwe aburira abo avuga ko bashaka kuwufata (M23) ababwira ko naho bafashe bagiye kuhamburwa vuba .
“Umujyi wa Goma urarinzwe neza, ni inzozi gusa ku ruhande rw’umwanzi kandi umwanzi nawe azi ko adashobora gufata Goma kandi twiteguye, bitari ukurinda umujyi gusa, ahubwo no kwisubiza ibice byose mu gihe aba batabasha kubahiriza ibyemezo by’abakuru b’ibihugu byo mu karere,” uyu ni Lt. Col. Guillaume Ndjike abwira abanyamakuru.
Lt. Col. Ndjike yakomeje ashimangira ko buri munsi FARDC irushaho gukomera, yizeza ko ingabo ziri maso kandi vuba, umusaruro uzagaragara.
Ati “Aba FARDC baracyafite umuhate atari ugukimira icyaba cyose, ahubwo no kwisubiza ibice byose bigenzurwa n’abaterabwoba ba M23 bashyigikiwe n’u Rwanda.”
Uyu akaba avuga ibi mu gihe bivugwa ko nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano ikomeye hagati ya M23 na Wazalendo mu mudugudu wa Musimbiri, muri Teritwari ya Rutshuru, izi nyeshyamba za Wazalendo zigenzura umudugudu wa Murambi nk’uko amakuru aturuka aho avuga.

Ni amakuru ariko atavugwaho rumwe kuko bivugwa ko bitandukanye n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga, nta mirwano yigeze iba hagati ya M23 na Wazalendo mu mudugudu wa Musimbiri muri iki cyumweru.
Musimbiri ngo ni agace ko mu mujyi wa Kiwanja gakora ku kibaya kigera I Murambi, akandi gace ko muri Rutshuru centre, kandi ngo aha haracyagenzurwa na M23 ndetse n’abarwanyi bayo barahagaragara n’intwaro zabo iruhande rw’ingabo za EAC nk’uko bitangazwa na Tazama RDC.
#Précisions: contrairement à ce qui se raconte sur les réseaux sociaux, il n'y a pas eu d'affrontements entre les rebelles du M23 et les jeunes d'autodéfense dans le village de Musimbiri en territoire de Rutshuru cette semaine.
Pour information, Musimbiri est un quartier de la… pic.twitter.com/45uKFM71UZ— TAZAMA RDC Infos (@TazamaRDC_Infos) July 9, 2023
.


