Umusirikare w’Umurundi, Lt. Gen. Diomede Ndegeya yagizwe umuyobozi mushya w’ingabo z’ibihugu bitanu ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, asimbuye Lt. Gen. Tigabu Yilma wo muri Ethiopia.
Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kanama 2020 ni bwo Gen. Ndegeya yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Aden Abdulle kiri mu murwa wa Somalia, Mogadishu, kugira ngo atangire izi nshingano nshya.
Gen. Ndegeya w’imyaka 57 y’amavuko, ni inararibonye mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, cyane ko yigeze kuba muri Somalia imyaka itanu (kuva mu 2007 kugeza mu 2012) ari kumwe n’ingabo z’u Burundi.
Mu myaka 38 amaze mu gisirikare, yabaye umujyanama wa Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, akora inshingano za dipolomasi, ndetse yigeze no guhagararira igihugu cye mu Misiri, mu bya gisirikare.
Yize kandi amasomo ya gisirikare mu Burusiya, u Bushinwa n’u Bufaransa nk’uko urubuga rwa AMISOM rwabitangaje.
AMISOM igizwe n’ingabo za Ethiopia, Djibouti, Burundi, Uganda na Kenya. Intego yayo ni ukurwanya ibikorwa by’iterabwoba byayogoje Somalia, biterwa cyane cyane n’umutwe wa Al Shahab wegamiye ku idini ya Isilamu. Gen. Tigabu warangije inshingano ze, yari ayiyoboye kuva muri Mutarama 2019.

2 Responses
Lt. Gen. Diomede Ndegeya yagizwe umuyobozi mushya wa AMISOM
UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.