Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya kuzenguruka amahanga aganira n’abakunzi be, ababaza igihugu bumva yaheraho, ariko yizeza abari mu Rwanda ko ari bo azaheraho .
Nk’uko akunze kubigenza kuri twitter avugana n’abamukurikira cyangwa abamushyigikiye, Lt Gen. Muhoozi kuri iki Cyumweru yanditse ati “ Nabajije abanshyigikiye benshi muri diaspora igihugu nasura bwa mbere? Ndateganya kuzenguruka vuba.”
Yakomeje agira ati “ Ndareba u Rwanda, Kenya, UAE, u Burusiya, Cuba, Canada n’u Bwongereza nk’ahibanze.”
Yakomeje ahumuriza abo mu Rwanda avuga ko ari ho azahera ndetse umukuru w’igihugu yamaze kwemeza uruzinduko rwe.
Yagize ati “ Abavandimwe na bashiki bacu bo mu Rwanda batuze. Birumvikana, nzatangirana namwe. Data wacu Paul yamaze kwemeza uruzinduko rwanjye. Nzatangirira kuzenguruka kwanjye “tour” muri Kigali.”
Our brothers and sisters in Rwanda should relax. Of course, I will start with you. Uncle Paul has confirmed my visit. I will start my tour in Kigali.
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 2, 2022
Lt.Gen. Muhoozi yaherukaga i Kigali muri Mutarama na Werurwe muri uyu mwaka, aho izo ngendo zombi zari mu rwego rwo kugerageza gusubiza mu buryo umubano wari umaze igihe utifashe neza hagati ya Uganda n’u Rwanda, ingendo zagize akamaro kuko zasize umupaka w’ibihugu byombi ufunguwe abaturage bakongera kugendererana.


