Lieutenant-Général Philemon Yav wigeze kuba umuyobozi w’intara ya gatatu ya gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakaniye imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ibirego byo kuba yarigeze gukorana n’u Rwanda ashinjwa.
Muri Nzeri 2022 ni bwo uyu Jenerali yatawe muri yombi, nyuma y’uko umutwe wa M23 wari umaze kwirukana ingabo za Leta ya RDC mu bice byinshi bya Teritwari ya Rutshuru birimo n’umujyi wa Bunagana.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bumurega ko muri ibyo bihe yavuganaga n’abo muri Leta y’u Rwanda, dore ko ngo yari atunze numéro ya Telefoni y’umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, Gen. (Rtd) James Kabarebe.
Ejo ku wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama Lt Gen Philemon Yav yisobanuye ko atigeze avugana n’abo muri Leta y’u Rwanda, ahamya ko Ubushinjacyaha busabwe kugaragaza ibyo bumushinja kuvugana na bo cyangwa ubutumwa buvuga ko bandikiranye, budashobora kububona.
Yavuze ko icyabayeho ari uko yakiriye ubutumwa bwaturutse kuri nimero atazi nyirayo, bushinja ingabo za RDC gukorana n’umutwe wa FDLR kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Lt Gen Yav yavuze ko uwahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara, Gen Maj Peter Cirimwami, na we yohererejwe ubu butumwa mu gihe bari mu nama.
Ati “Nabonye ubutumwa bwanditse budushinja gukorana na FDLR kugira ngo duhungabanye u Rwanda. Turangije inama, na Peter Cirimwami yaje afite ubwo butumwa…Ndi gushinjwa gukoresha FDLR mu bikorwa bya gisirikare. Nabwiye Cirimwami ko ubwo twari mu nama, nakiriye ubutumwa muri telefone bw’umuntu ntazi.”
Lt. Gen Yav yatangiye kuburana tariki ya 19 Ukuboza 2025. Icyo gihe yasabye ko yaburanishwa adafunzwe ariko urukiko rurabyanga ngo kuko ibyaha ashinjwa bigikorwaho iperereza.


