Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Kanama, umurambo wa Jose Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola, wapfiriye muri Espagne mu kwezi gushize, wagejejwe i Luanda, nyuma y’amakimbirane yari amaze icyumweru cyose ku icyurwa ry’umurambo we hagati ya bamwe mu bana be n’umugore yasize.
Abanyamakuru ba AFP bari I Luanda bavuga ko indege yari itwaye umurambo yaguye mu murwa mukuru wa Angola ivuye i Barcelona nimugoroba.
Abantu babarirwa mu icumi ni bo bari bateraniye ku kibuga cy’indege cya Luanda kugira ngo bakire isanduku irimo umurambo w’uwahoze ari perezida.
Wilson Miguel, umwe mu bari aho yagize ati: “Nabwiwe ko agiye kuhagera, naje rero kumusuhuza. Yakiriwe neza.”
Bamwe mu bana ba dos Santos n’umupfakazi we, Ana Paula, nabo bari bahari. Ana Paula yagaragaye arira ubwo yinjiraga mu modoka hanze y’ikibuga.
Abantu bamwe bakomye amashyi ubwo isanduku iriho ibendera rya Angola yari ivanwe ku kibuga cy’indege ikurikiwe na ‘convoy’ y’imodoka z’umukara.
Umukobwa wa Dos Santos w’imyaka 44 y’amavuko, Tchize dos Santos, wari watanze ubujurire bwo kwamagana icyemezo cy’urukiko rwo muri Espagne rwatanze uburenganzira bwo gucyura umurambo kandi ngo se yari yarifuje gushyingurwa muri Espagne, yatunguwe no kumva umurambo wageze I Luanda.
Ariko Josep Riba Ciurana, umunyamategeko w’ umupfakazi w Dos Santos, yabwiye AFP ko umucamanza yari yatanze icyemezo avuga ko kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa bituma umurambo uvanwa muri Espagne.
Umwunganizi wa Tchize, Carmen Varela, yagize ati: “Turi aba mbere batunguwe.” Yongeyeho ko bamenye ibijyanye no gucyura umurambo wa Dos Santos kuri televiziyo kandi ko “batabimenyeshejwe”.
Varela yasobanuye ko bifuzaga gushyingura i Barcelona kuko gusubira muri Angola atari amahitamo kuri bamwe mu bagize umuryango.


