IMG-20250715-WA0019

Lubumbashi: Urugo rwa Kabila rwakozwemo umukwabu utavugwaho rumwe

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko amakuru abitangaza, mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 14 Nyakanga, abasirikare barinda perezida bagera ku 100 bagabye igitero mu gikingi cya Kashamata, umutungo munini w’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila. Aba basirikare baje mu majipe n’amakamyo bahise birukana abashinzwe umutekano n’abakozi bahasanze

Iki gikorwa gitunguranye ngo cyateye impungenge rubanda. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Justicia ASBL wamaganye iki gikorwa cyakozwe uvuga ko kinyuranyije n’amategeko.

“Kugeza ubu, nta gukurikiranwa mu bucamamza kwigeze gutangizwa k’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila. Ni yo mpamvu, twibajije umwirondoro w’umuyobozi watanze itegeko ryo gutera uyu mutungo bwite, cyane cyane impamvu nyamukuru zateye iki gikorwa, ” ibi byatangajwe na Timothée Mbuya, perezida w’iri shyirahamwe.

Justicia ASBL yamaganye guceceka kw’inzego za Leta kandi isaba gukorera mu mucyo nk’uko iyi nkuru dukesha actualite.cd ikomeza ivuga.

Mbuya yakomeje agira ati: “Ibyabereye i Kashamata birakomeye. Byari ugucengera kwa gisirikare, kwateguwe kandi bishyirwa mu bikorwa nta shingiro. Ibi bitanga urugero rubi muri leta ivuga ko igengwa n’amategeko. Gukoresha ingufu mu mutungo bwite, nta cyemezo cy’ubucamanza, ni igitero ku burenganzira bw’ibanze n’umutekano byemewe n’amategeko by’abaturage, hatitawe ku gihagararo cyabo.”

Nta tangazo ryashyizwe ahagaragara n’abayobozi b’ingabo cyangwa abasivili ku bijyanye n’iki gikorwa. Ni mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi mu Mujyi wa Lubumbashi, aho bamwe mu babikurikiranira hafi basobanura ko iki gikorwa kihishwe inyuma n’impamvu za politiki zitarasobanuka neza.

Kabila, wabaye umukuru w’igihugu mu gihe cy’imyaka 18, arashinjwa na guverinoma iriho gushyigikira inyeshyamba za AFC / M23 mu burasirazuba bw’igihugu.

Nyuma y’igihe kirekire mu buhungiro, Joseph Kabila yagarutse mu gihugu, aruhukira mu Mujyi wa Goma, agace kayobowe n’inyeshyamba, aho yagiye akorera inama zitandukanye, mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Hagati aho, ubudahangarwa bwe nk’umusenateri ubuzima bwe bwose bwakuweho, kandi ubushinjacyaha bukuru bwa FARDC bwatangiye kumukorera idosiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *