lyo haba nibura abarinzi b'igihango muri Bugesera, haba hararokotse benshi — Min. Kaboneka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire, ndetse n’abayobozi b’ingabo kuri iki Cyumweru bifatanyije n’abaturage ba Ntarama mu Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Ntarama yavuze ko iyo muri Bugesera haba abarinzi b’igihango nibura haba hararokotse abantu benshi.

Minisitiri Kaboneka yagarutse ku mateka y’Akarere ka Bugesera avuga ko aka karere gafite amateka kihariye kuko ari nako gubatsemo inzibutso nyinshi mu gihugu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yavuze ko mu 1959 Leta y’u Rwanda yaciriye abantu mu mashyamba yo muri Bugesera ngo bazicwe na tsetse.

Icyo gihe abategekaga u Rwanda bakuye Abatutsi bari batuye mu majyaruguru y’u Rwanda baza kubatuza I Bugesera babeshya amahanga ko ari uburyo bwo kubashakira ubuzima bwiza. Ariko ntibyari byo bwari uburyo bwo kubica buhoro buhoro kuko babatuje mu mashyamba yarimo isazi yitwaga Tsetse yarumaga umuntu agahita yitaba Imana.

c89qra7xkaaw7rq

Abatutsi babaga muri Bugesera rero bakomeje kwibasirwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda uko bwagiye busimburana, n’ikimenyimenyi mu igerageza rya Jenoside mu 1992 u Bugesera bwibasiwe n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi. Umubikira w’Umutariyani witwaga TONIA LOCATELLI nawe yaje kwicwa kuwa 09 Werurwe 1992 azira ko yatangaje ko Leta y’u Rwanda irimo kwica Abatutsi.

Minisitiri Kaboneka mu ijambo rye yakomeje avuga ko iyo haba nibura abasirikare 10 bava mu Kigo cya Gako ,nka Silas watanze ubuhamya avuga uko yahungishirije abahigwaga I Burundi, bashoboraga gutabara Abatutsi benshi. Yongeyeho ko; ” niyo haba nibura abarinzi b’igihango muri Bugesera haba hararokotse benshi “.

c89oatxxuaajtyf

I Ntarama mbere ya Jenoside hari Kiriziya yari Central ya Ntarama yari ishamikiye kuri Paroisse ya Nyamata.

Jenoside itangiye abarokokaga ibitero by’interahamwe ku misozi ituranye n’iyo Central batangiye kuhahungira kuva tariki 09 Mata 1994. Bahamaze gusa icyumweru kimwe kuko kuwa 15/04/1994 haje ingabo za Leta zifatanya n’interahamwe bahicira Abatutsi barenga ibihumbi 5000. Abo Batutsi bicwa hakoreshejwe intwaro za kizungu zirimo imbunda na za grenades ndetse n’intwaro za gakondo zirimo imihoro, amahiri.

c89qhf9wsaafmbt

Ababashije kurokoka ibyo bitero bahungiye mu rufunzo bitaga muri CND (Ni izina ryahimbwe n’interahamwe biturutse ku Nkotanyi 600 zari zarashyizwe muri CND zije kurinda aba Diplomates ba FPR biturutse ku Masezerano ya Arusha).

c89pjwvxgaiprfv

Urwibutso rwa Ntarama rugizwe n’ibice bitandukanye aribyo Kiriziya, ahari urwambariro rwa padiri, igikoni, ishuri ry’abana bitaga iry’I Kibeho aho abana bigiraga amasakaramentu (Sunday School) harimo ubutumwa abana basura urwibutso bandika ndetse n’ubusitani bufatwa nk’igice gikomeye kuko ariho haguye Abatutsi benshi ugereranyije n’abiciwe mu kiriziya.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *