Umutwe wa M23 urahakana ko waba waragize uruhare mu rupfu rw’abaturage basaga 10 baherutse kwicirwa mu mirwano ikaze yabereye mu bice bitandukanye bya Rutshuru, aho FARDC yemeje ko ibisasu bya bombe bya M23 ari byo byahitanye abo baturage.
Ku nshuro ya mbere kuva umutwe wa M23 wubura imirwano mu burasirazuba bw Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nibwo abasivili benshi biciwe mu mirwano yahuje uyu mutwe na FARDC hagati y’itariki 19 na 21 Kamena muri Teritwari ya Rutshuru nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, imirwano yabereye muri Gurupoma za Kisigari na Jomba, mu burengerazuba bw’Umujyi wa Bunagana kuri ubu ugenzurwa na M23.
Guhera ku Cyumweru gishize kugeza kuwa Kabiri, imirwano hagati ya M23 na FARDC yabereye ahantu hatandukanye muri Teritwari ya Rutshuru ahagana Bikenke. Byibuze abasivili 13 barimo abana bane barishwe nk’uko byemezwa na OCHA, ibiro by’ubuhuzabikorwa by’ubutabazi by’Umuryango w’Abibumbye.
M23 yahakanye kuba inyuma y’ubwo bwicanyi nk’uko tubikeha Mediacongo.net. Umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma, mu magambo macye yagize ati “Dutera gusa ibipimo bya gisrikare.”
M23 yaba yarahinduye umuvuno?
Biravugwa ko nyuma yo gufata umujyi wa Bunagana, mu minsi isaga 10 ishize, M23 isa nk’iyahinduye umuvuno yari isanzwe ikoresha.
Impuguke Reagan Miviri, wo mu Kigo cy’Ubushakashatsicya Congo, yagize ati “ M23 isa nk’iyahinduye umuvuno. Mbere, umutwe wavaga ahantu nyuma y’imirwano. Ubu, hari uguhitamo nkana kwigarurira ahantu,”
Intego ya Sultan Makega, uyobora M23, nk’uko byemejwe n’abarwanyi batandatu b’uyu mutwe bavugwa n’itsinda ry’impuguke za Loni muri raporo yazo yo kuwa 14 Kamena, ngo ni ukwigarurira imijyi myinshi irimo Goma nk’uko babikoze mu 2012.


