M23 yafashe Nturo 1, Nturo 2 n’ibirindiro byamamaye by’ingenzi bakunda kwita Kwa Madimba

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’ingabo bafatanyije kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu, itariki 7 Gashyantare, zakomeje gutera ibice bya Mushaki no mu nkengero zaho mu bitero bya bombe bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili b’inzirakerengane muri ibyo bice nk’uko bitangazwa na M23, mu gihe bivugwa ko mu gace ka Mugunga hongeye kugwa igisasu.

Mu butumwa bwe kuri X, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko mu gusubiza ibyo bitero, «  Ingabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise) zitaye ku mwanzi, zikamutesha kandi zimwambura ibirindiro byinshi yakoreshaga mu kugaba ibitero byica,  »

Bisimwa yakomeje agira ati «  Muri urwo rwego, ingabo zacu zafashe ibirindiro byose by’umwanzi bya Nturo1, Nturo2 n’ibirindiro byamamaye by’ingenzi bakunda kwita Kwa Madimba, hejuru y’agace ka Sake.  »

Yongeyeho ko ubu ingabo z’umwanzi (FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo) zidashobora kongera guteza ikibazo ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane zikoresheje ibyo birindiro mbere yo kongeraho ko M23 izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage b’abasivile n’ibyabo.

Ku rundi ruhande, amakuru atruka muri Goma aravuga ko mu gace ka Mugunga, kamwe mu duce two mu nkengero z’Umujyi mu burasirazuba bwa Goma hongeye kugwa bombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’indi yahaguye mu cyumweru gishize, kubw’amahirwe nta muntu yahitanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *