Umutwe wa M23 wahishuye ko ubwo wafataga umujyi wa Bunagana iwirukanyemo ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahamagaye kuri telefoni Perezida Felix Tshisekedi umusaba ko bajya mu biganiro mu rwego rwo kwirinda imeneka ry’amaraso, undi akabitera utwatsi.
Muri Kamena 2022 ni bwo M23 yafashe uriya mujyi uherereye ku mupaka wa Congo na Uganda, nyuma y’amezi agera kuri arindwi yari imaze iri mu mirwano n’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Impande zombi zagiye mu ntambara, mu gihe hari hashize igihe gito zigiranye ibiganiro byari bigamije gushakira umuti ibibazo birimo amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’icy’impunzi z’abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari bamaze imyaka myinshi barahunze.
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, mu kiganiro cyihariye yahaye BWIZA TV, yavuze ko intumwa z’uriya mutwe zamaze amezi 14 ziganira na Leta ya Tshisekedi, ndetse ko ibiganiro byagendaga neza dore ko impande zombi zari zemeranyije kuvanga ingabo.
Yagize ati: “Twoherejeyo (i Kinshasa) intumwa, uyu [Lawrence] Kanyuka dukorana yari mu bagiyeyo, bamarayo amezi 14. Hari ibyo baganiriye, byari na byiza pe!”
“Baravuze bati ‘tuvange ingabo, twubake diviziyo ebyiri buri imwe ifite brigade eshatu, diviziyo imwe ijye mu burengerazuba bw’igihugu irinde umutekano w’inzego nshyashya zigiyeho’, kuko icyo gihe ntibari bizeye inzego Kabila asizeho, bati ‘noneho indi Diviziyo igende iwanyu mu burasirazuba ijye gukemura bya bibazo muhora muvuga by’umutekano muke bya FDLR, ADF; na ya miryango yanyu muvuga ko yaheze hanze itahe”.
Dr. Balinda avuga ko icyo gihe M23 yanasuye ikigo cyitwa Mbanzangungu giherereye mu bilometero 150 mu burengerazuba bwa Kinshasa ingabo zayo zagombaga kwakirirwamo, ndetse abarwanyi bari mu buhungiro muri Uganda batangira gucyurwa berekezwa mu kirunga cya Sabyinyo.
Yavuze ko mu gihe M23 yari igitegereje ko ingengo y’imari yagombaga gukora ibyo yari yarumvikanye na Leta ya Tshisekedi iboneka, yatunguwe no kubona ingabo za Congo Kinshasa ziyigabyeho ibitero; ari na bwo intambara imaze imyaka ine yatangiriye.
Balinda yavuze ko umunsi wa mbere bagabwaho ibitero byabaye ngombwa ko birwanaho bakoresheje amabuye, hanyuma intwaro ingabo za Leta zataye zihunga aba ari zo M23 itangira gukoresha irwana kugeza itangiye kwigarurira uduce turimo n’umujyi wa Bunagana.
Yavuze ko uriya mujyi bakiwufata bahamagaye kuri telefoni Tshisekedi bamusaba
Ati: “Buriya niba hari ahantu ha mbere habariye cyane ni uriya mujyi wa Bunagana. Umuyobozi w’ingabo zabo, Gen. Cirimwami yirukanse ahunga yambaye inkweto za kamambili zidasa. Ariko tukimara gufata Bunagana twatelefonye Tshisekedi turamubwira tuti ‘ese twaretse kumena amaraso y’abenegihugu ko intambara ihora ari intambara, twaretse ibi bintu tukajya mu biganiro?’ Yararahiye ati ‘reka da! Ati ‘njyewe ngihumeka umwuka w’abazima, ndi muzima nkiri na Perezida ntabwo nzigera nicarana namwe’.”
Dr. Oscar Balinda avuga ko Tshisekedi yakomeje uumugambi wo kujya atera M23 na yo ikirwanaho, kugeza ifashe ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ibice birimo umujyi wa Goma kuri ubu hashize umwaka umwe ugenzurwa na M23.


