Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 21 Ugushyingo cyaranzwe n’inkuru zerekeye ku mutekano, ubutabera na politiki.
Harimo ko:
M23 yasabwe gusubira inyuma, irabyanga
Perezida wa Angola, uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’uw’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) basabye umutwe w’inyeshyamba za M23 guhagarika imirwano no gusubira mu bice wahozemo mbere.
Aba bayobozi bahuriye mu nama muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo bafashe iki cyemezo mu rwego rwo gufungura inzira yatuma M23 yemererwa kwitabira imishyikirano indi mitwe igirana na Leta ya RDC.
Ariko M23 yemeye guhagarika imirwano, yanga gusubira inyuma kuko ngo ntiyizeye ko isezerano yahawe ryazubahirizwa. Ahubwo yasabye abahuza barimo Uhuru Kenyatta kuganira na yo.
USA na EU byashinje u Rwanda gufasha M23
Mu gihe abakuru b’ibihugu bitatu bari mu nama muri Angola, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika wungirije ku mugabane wa Afurika yashinje u Rwanda gufasha M23, arusaba guhagarika ubufasha.
Ubu butumwa uyu muyobozi, Molly Phee, yatanze, bwashimangiye ubwatanze n’intumwa y’igihugu cye mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.
Nyuma y’iminsi ibiri, abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) na bo batoye umwanzuro usaba u Rwanda kudafasha M23.
Umugabo w’i Nyagatare akurikiranweho gusambanya abana 11
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo wo mu karere ka Nyagatare witwa Nsengiyumva Samuel rukekaho gusambanya abana 11 barimo abahungu 10 n’umukobwa.
Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira Thierry, yatangaje ko uyu mugabo utuye mu murenge wa Nyagatare akekwaho gukora iki cyaha muri uku kwezi k’Ugushyingo, kandi ngo mbere yo kugikora akaba yarabanzaga gushukisha aba bana impano no kubereka amashusho y’urukozasoni.
Nahamwa n’icyaha, azakatirwa igifungo cya burundu nk’uko amategeko abiteganyiriza uwasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko.
FDLR ishaka kwinjira mu Rwanda irwana
Umutwe witwaje intwaro wa FDLR nyuma yo kumvikana mu mashusho uvuga ko warasa ku butaka bw’u Rwanda, Cure Ngoma uwuvugira yavuze ko mu gihe cya vuba uragaruka muri iki gihugu urwana, mu gihe imishyikirano na Leta itabaho.
Ni nyuma y’aho abakuru b’ibihugu batatu ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bateraniye muri Angola, bagasaba uyu mutwe w’inyeshyamba kuva muri RDC, ugasubira muri iki gihugu.
FDLR imaze igihe ivugwaho kwifatanya n’ingabo za RDC mu mirwano zihanganyemo na M23. Ni amakuru yemezwa n’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga irimo uw’Abibumbye.
Ndayishimiye yashimye umubano w’u Burundi n’u Rwanda
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashimye intambwe umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ugezeho, nyuma y’imyaka hafi 7 yari ishize byombi bidacana uwaka.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24 n’uwa RFI, Ndayishimiye yavuze ko intambwe nziza nyinshi zatewe kugira ngo ibihugu byombi bibane neza, zirimo gufungurirana imipaka n’ibiganiro byakomeje hagati y’ababihagarariye.
Gusa uyu Mukuru w’Igihugu yemeje ko ikibazo cy’abagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015 bacumbikiwe mu Rwanda kitarakemuka, gusa agaragaza ko afite icyizere ko inzira ya dipolomasi izagikemura.


