Umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC wemeza ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari umuhamya w’imyitwarire myiza yawo.
Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo UBC wari wamusuye i Bunagana, yabajijwe niba nta mpungenge z’uko ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zishobora koherezwa bidatinze mu burasirazuba bwa RDC zizabarwanya.
Maj. Ngoma yasubije ko yizera ko mu mitwe yitwaje intwaro izi ngabo z’ibihugu 5 (iza Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Kenya n’u Burundi) zizarwanya M23 itarimo, kubera ko bo ngo barwanirira uburenganzira bwabo nk’Abanyekongo n’imiryango yabo.
Yagize ati: “Ntabwo twebwe dushobora kwiruka, turi Abakongomani. Turi mu gihugu cyacu, Congo. Sintekereza ko bazaza kurwana na M23, oya. Niba bazaza kurwana, M23 turarwanira uburenganzira bwacu.”
Uyu Muvugizi yemeje ko M23 itica abantu, ahamya ko Perezida wa Uganda azi neza imyitwarire y’uyu mutwe. Ati: “Ntabwo turi umutwe wica abantu. Perezida Yoweri Kaguta Museveni azi neza cyane imyitwarire yacu.”
M23 ubwo yasenyukaga mu 2013, abarwanyi bayo bahungiye muri Uganda. Bamwe muri bo baturutse mu nkambi bari bacumbikiwemo muri iki gihugu, bongera kwegura intwaro, basubira mu burasirazuba bwa RDC ari ho bakirwanira kugeza ubu.
Mu gihe imaze hafi ibyumweru bibiri ifashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa RDC na Uganda, Maj. Ngoma arahamagarira Abanyekongo bari barahunze gukomeza gutaha, abizeza umutekano.
Ashimangira ko abarwanyi ba M23 batazava i Bunagana mu gihe Leta ya RDC itaremera imishyikirano na bo.



