Umutwe witwaje intwaro wa M23 uvuga ko witeguye kwifatanya n’ingabo za EAC zizoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu kurinda umutekano w’Abanyekongo.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yabimenyesheje umunyamakuru wa televiziyo UBC uherutse kumusura mu biro bye biri mu mujyi wa Bunagana.
Maj. Ngoma yabajijwe niba nta mpungenge M23 ifite z’uko iri ku rutonde rw’imitwe ingabo za EAC zizarwanya, asubiza ko atari ko abibona kuko nta byaha bakorera ku butaka bwa RDC nko kwica abasivili.
Uyu murwanyi yasobanuye ko abarwanyi ba M23 baharanira uburenganzira bwabo nk’Abanyekongo n’imiryango yabo, bo biyemeje kurinda abasivili, ikaba ari na yo nshingano abona ingabo za EAC zizaba zifite muri RDC.
Yagize ati: “Simbona EAC izaza kurwana na M23, ntibavuze ko bazaza kutwirukana mu birindiro, oya. Bazaza kurindira Abakongomani amahoro. Natwe dukunda ayo mahoro, turayashaka, abaturage bacu babeho mu mahoro.”
Maj. Ngoma yasabye Abanyekongo kutagira ubwoba, kuko nta mirwano abona izabaho hagati ya M23 n’ingabo za EAC. Ati: “Abantu ntibagire impungenge, ntabwo EAC izaza kuturasa. Bazaza gushaka amahoro, twese tuzashakira hamwe amahoro ku bwa Congo n’Abakongomani.”
M23 iracyasaba Leta ya RDC kwemera imishyikirano. Ngo nimara kubaho, ni bwo izava mu birindiro yafashe, by’umwihariko umujyi wa Bunagana.


