Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe zigaruriye agace ka Kirungu gaherereye mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Uvira wa kabiri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
AFC/M23 yafashe burundu aka gace, nyuma y’uko ejo ku wa Mbere yari yigaruriye igice kimwe cyako.
Kirungu yafashwe ubwo ingabo z’uriya mutwe zasubizaga inyuma ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ririmo FARDC, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa wa Kabiri, Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 yatangaje ko ziriya ngabo zagabye igitero mu gace ka Kabunambo gaherereye ku muhanda munini uhuza imijyi ya Bukavu na Uvira wa RN5, mu kibaya cya Ruzizi.
Mu masaha y’igicamunsi impande zombi zarimo zirwanira mu gace ka Luvungi, ibyatumye abaturage bahatuye bahunga berekeza i Runingu.


