Macron yifuza ko u Burusiya butsindwa muri Ukraine ariko ntashyigikiye kujyana intambara ku butaka bwabwo

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko adashaka kubona u Burusiya bwajanjaguwe no gutsindwa muri Ukraine .

Aganira n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, Perezida Macron yasabye ibihugu by’iburengerazuba kongera inkunga ya gisirikare kuri Ukraine anavuga ko yiteguye intambara ndende.

Ati: “Ndashaka ko u Burusiya butsindwa muri Ukraine, kandi ndashaka ko Ukraine ishobora kurengera umwanya wayo”.

Ariko yamaganye abo yavuze ko bashaka kugeza intambara mu Burusiya ubwabwo mu rwego rwo “gushwanyaguza” igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ibi byatangajwe mu gihe abayobozi b’Isi bari bateraniye mu nama y’umutekano yabereye i Munich, yafaatiwemo ibyemezo byo kwihutisha guha intwaro Ukraine no gufatira ibihano bikaze Moscou.

Perezida Macron yatangarije ikinyamakuru Le Journal du Dimanche ati: “Ntabwo mbona, nk’uko abantu bamwe babitekereza, ko tugomba guharanira ko u Burusiya butsindwa burundu, tugatera u Burusiya no ku butaka bwabwo.”

“Abo babikurikiranira hafi barashaka mbere ya byose gusenya u Burusiya. Ibyo ntabwo u Bufarans bwigeze bubishyigikira kandi ntituzigera duhagarara aho hantu.”

Ku wa Gatanu, Macron yagejeje ijambo ku nama yabereye i Munich, aho yashimangiye ko ubu atari cyo gihe cyo kuganira na Moscou, ariko ntiyigeze ahakana ko ibiganiro by’amahoro byaba intego ya nyuma.

Perezida yasabye ko ingufu za gisirikare za Ukraine zishyigikiwe n’abafatanyabikorwa, ari bwo buryo bwonyine bwo “kugarura u Burusiya ku meza no kubaka amahoro arambye”.

Yahakanye kandi igitekerezo cyo guhindura ubutegetsi mu Burusiya, avuga ko imbaraga nk’izo ku Isi zagiye zigragaza “gutsindwa burundu”.

N’ubwo Macron abibona gutyo, imishyikirano ni ibyiringiro bya kure ku bayobozi ba Ukraine.
Ku wa Gatanu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dmytro Kuleba yishimiye icyemezo cyo kudatumira Moscou mu nama yabereye i Munich.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *