Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yijeje mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama ni bwo Macron yakiriye Tshisekedi mu ngoro ye ya Champ Elysée, nyuma yo kumutumira i Paris.
Ni umuhuro wasize abo bagabo bombi bagiranye ibiganiro.
Perezidansi ya RDC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko ibiganiro bya Tshisekedi na Macron byibanze ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’umubano w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Macron yemeje ko mu byo yemereye umushyitsi we harimo ubufasha bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cye.
Ati: “Nishimiye kuba nakiriye i Paris Perezida Félix Tshisekedi. Nongeye kumugaragariza ko u Bufaransa bushyigikiye byimazeyo ubusugire n’ubwigenge bw’ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’imbaraga zikorwa kugira ngo hagerwe ku gahenge gafatika kandi gashobora kugenzurwa mu burasirazuba bwa Congo.”
Macron yunzemo ko Paris na Kinshasa bafite intego yo gusubiza ku byo abaturage bakeneye.
Tshisekedi na Macron baherukaga guhurira i Paris mu Ukwakira 2025, ubwo bari bitabiriye inama yiga ku kibazo cy’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe Perezida w’u Bufaransa yatanze icyifuzo cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma ngo gikoreshwe mu bikorwa by’ubutabazi ndetse icyo gitekerezo kiza gushyigikirwa na Kinshasa yari yihaye intego yo kugifungura bitarenze mu Ukuboza 2025.
Iki cyifuzo icyakora cyaje kwitambikwa n’umutwe wa AFC/M23 ugenzura Umujyi wa Goma, ugaragaza ko gufungura kiriya kibazo bitari mu nshingano z’u Bufaransa, ndetse ko bitari bikenewe mu gihe Leta ya Congo Kinshasa yarimo igaba ibitero bya drone mu bice bituwe cyane n’abaturage benshi.


