Polisi yo mu karere ya Nyarugenge icumbikiye umusore w’imyaka 23 ukurikiranyweho gushaka kwinjiza ibiyobyabwenge muri gereza ya Mageragere birimo urumogi.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Supt. Emmanuel Hiatayezu avuga ko uyu musore yatawe muri yombi kuwa 7 Nyakanga ubwo yari atwaye inusu y’urumugi mu nkweto agashaka kurwinjirana muri gereza ngo aruhereze abo yari yasuye.
Agira ati “Ku munsi rusange wo gusura, uwo musore yinjiye muri gereza agiye gusura umwe mu bagororwa ubwo bahinduranyaga inkweto kugira ngo uwo mugororwa asigarane ize yari yazanyemo urwo rumogi, hanyuma na we atware iz’uwo mugororwa ubwo ucunga umutekano yahitaga afata izo nkweto agasangamo hafi inusu y’urumogi agahita amufata akamushyikiriza inzego za polisi.”
SP Hitayezu akomeza avuga ko uburyo bwo gusaka abagororwa busaba ubushishozi kugira ngo hatagira uwinjiranamo ibiyobyabwenge mu gihe basuwe, bityo bakaba basakwa mbere na nyuma yo gusurwa.
Avuga kandi ko hari abaza gusura ababo bashyize ibiyobyabwenge mu mata cyangwa mu mazi baba bazaniye abagororwa bityo na byo bikaba ari bimwe mu byitabwaho.
SP Hitayezu asaba ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano hakazwa ingamba zo guhashya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nkuko biri muri gahunda za leta.


