Mahama: Abanyeshuri b’ impunzi z’Abarundi bahawe amahirwe yo kwiga kaminuza ku buntu

Sangiza iyi nkuru

Iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’ u Rwanda ibicishije muri Kigali Integrated College (KIC), iha amahirwe adasanzwe abanyeshuri b’ Abarundi bari mu nkambi y’ impunzi ya Mahama bifuza gukomeza kongera ubumenyi.

Aba banyeshuri barangije amashuri yisumbuye bahawe amahirwe yo kuzishyurirwa ibikenewe byose kugirango bashobore gukomeza icyiciro cya Kaminuza nta mafaranga bishyura ahubwo bakanagenerwa ibikenewe byose , ibyo mu cyongereza bita ” full Scholarships”.

Aba ni abifuza gukomeza kwiga mu mashami ya Electrical engineering, Automobile Mechanics, Civil Engineering, Computer Engineering ndetse na Electronics and Telecommuncation Engineering.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Babicishije mu buyobozi bushinzwe amasomo ya Kaminuza muri Maison Shalom, abifuza gukomeza amashuri yabo muri iki cyiciro bari mu nkambi ya Mahama bazatangira kwiyandikisha mu minsi 10 ya mbere yo mu Ukuboza 2017.

Kugeza magingo aya, biracyagoranye cyane kuba aba banyeshuri bahawe amahirwe yo gutangira kwiga icyiciro cya kaminuza basabwe kuba bazi gukoresha neza ururimi rw’ icyongereza mu gihe benshi muri bo bize mu Gifaransa nk’ ururimi rukoreshwa mu burezi mu gihugu cy’ u Burundi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Suleiman Hakiza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *