Impunzi zirenga ibihumbi 50 zikomoka mu gihugu cy’u Burundi ziri mu nkambi ya Mahama ziganjemo abana zagenewe inkunga y’amadolari y’Amerika ibihumbi 350 ni ukuvuga miliyoni 287 z’amafaranga akoreshwa mu Rwanda.
Aya mafaranga yatanzwe kuri uyu wa 25 Mutarama 2017, ni nkunga y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi mu Rwanda (UNICEF Rwanda) hamwe na guverinoma ya Koreya mu rwego rwo gutera inkunga abana b’impunzi z’Abarundi baba mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe intara y’Uburasirazuba. Ni gahunda izakorwa mu ighe cy’umwaka umwe.
Impunzi z’Abarundi zanamurikiwe inyubako zizifashishwa mu kurushaho gufasha ababa mu nkambi ya Mahama kubona ubuvuzi bw’ibanze bw’ingenzi bwo ku kigero nk’icyabandi banyarwanda basanzwe, ni inyubako zirimo laboratore zishobora gusuzuma indwara zirenga 100
Umwe muri izi mpunzi waganiriye n’itangazamakuru yagize ati “Twanezerewe cyane kuko ababyeyi bagiye kujya baruhukira hafi cyane kuko ubusanzwe bajyaga bagera n’i Kirehe kandi ni ibitaro binini cyane”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe impunzi no gukumira Ibiza avuga ko serivise z’ubuvuzi mu nkambi ya Mahama zari zikiri hasi ariko ko kuri ubu zageze ku kigero gishimishije, yagize ati “Tugitangiza ino nkambi muri 2015 abantu bavurirwaga mu mahema umubyeyi akaba yajya kubyara abari aho bose bamukikije bareba, navuga ko bwari ubuvuzi bwo mu gihuru, twishimiye ko dushoboye kuba twabona inyubako ziboneye aho ushobora kwicara ukanavugana na muganga ntawundi ukumviriza”
Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 50, muri abo 50% babarirwa mu cyiciro cy’urubyiruko akaba ari nabo by’umwihariko iyi nkunga izitaho.
Inkunga y’amafaranga bahawe igamije gufasha urubyiruko ry’impunzi kurushaho kwigira cyane cyane abatishoboye bakabona inkunga yabafasha kwiteza imbere.
Iyi nkungu yitezweho kuzafasha abana 26000 barimo abibana mu buhunzi mu nkambi ya Mahama bagera ku 1500.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


