Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge rwasomye urubanza rwa Maj Dr Rugomwa Aimable ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène bikamuviramo gupfa.
Urubanza rw’uyu musirikare rwasomwe ku wa Mbere tariki ya 21 Kanama 2018. Maj Dr Rugomwa yakatiwe igihano cy’ igifungo cy’imyaka 10, gutanga indishyi zingana na miliyoni 11 n’ibihumbi 570 ndetse no kunyagwa impeta zose za Girisirikare.
Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwana bikaza kumuviramo gupfa. Ari nabyo byatumye akatirwa ibi bihano bitandukanye.
Urukiko ariko rwatangaje ko icyaha yahamijwe atari ubwicanyi, ahubwo ari ugukubita biviramo umuntu urupfu, kuko Mbarushimana yapfiriye kwa muganga nyuma yo gusangwa mu kizenga cy’amaraso.
Aya mafaranga arimo azagenerwa umuryango wa Mbarushimana agera kuri miliyoni zirindwi, ayo kwishyura ibyakoreshejwe mu muhango wo gushyingura uwo mwana, ayo kwishyura avoka wamwunganiye mu rukiko n’ibindi.
Muri uru rubanza rwari rumaze igihe , Maj Dr Mupenzi yabanje kuburana ari kumwe na mukuru we, ariko nyuma waje gufungurwa kubera ko basanze afite ibibazo byo mu mutwe.
Mbarushimana wari ufite imyaka 19 y’amavuko yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yakubiswe na Maj Dr Aimable tariki ya 4 Nzeri 2016.
Imbere y’urukiko yireguye avuga ko yamwishe yirwanaho kuko ngo yari yatewe n’igisambo.
Ubwo Mbarushimana yamaraga gupfa, Dr Aimable yahamagaye umunyambanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rubirizi, amubwira ko yishe igisambo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rwa Maj Dr Rugomba n’abamwunganira nta n’umwe wari mu rukiko mu gihe uru rubanza rwasomwaga. Bakaba bafite iminsi 30 yo kujuririra iki gihano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


