Majoro J. Mbanda umwe mu bitabiriye amahugurwa mpuzamahanga yaberaga mu Rwanda ku bijyanye n’amahame yo kurengera abaturage yitiriwe Kigali, atangaza ko yashenguwe n’ibyo yabonye nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi akemeza ko ari isomo rikomeye ku nshingano zo kurinda abaturage.
Nyuma yo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abitabiriye amahugurwa batambagijwe ibice bitandukanye ku rwibutso mu rwego rwo kurebera hamwe neza uburyo Jenoside yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.
[ad id=”44145″]
Ubwo basozaga urugendo bagiriye ku rwibutso, Maj J.Mbanda ukomoka mu gihugu cya Zambiya , nyuma yo kubona byinshi bitandukanye ku rwibutso, yagize ati: “Biteye agahinda kubona uburyo umuntu afata undi muntu mugenzi we akamwica muri ubu buryo, nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Maj. Mbanda yakomeje agaragaza ko guhuza ibyo babonye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’amahugurwa barimo yo kurengera abaturage, ko ari isomo rikomeye rigaragaza ko kurinda abaturage ari bwo butumwa bw’ibanze umuntu wese uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Loni agomba kwitaho.
Yagize ati: “Iyo abaturage batarindiwe umutekano k’uburyo buhagije mu bihe by’amage, birangira abenshi muri bo batakaje ubuzima nk’uko tumaze kubibona hano muri uru rwibutso rwa Jenoside”.
Madame Lauren Spink, nawe uri mu bitabiriye amahugurwa ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo yabonye, agira ati: “Gusura urwibutso rwa Jenoside byambereye umwanya wo gutekereza uburyo ibintu bibi bishobora kubaho”.
[ad id=”44145″]
Yakomeje avuga ko abasirikare, abapolisi, abasivile n’imiryango itabara ababa bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bafite inshingano yo gutabara byihuse kugira ngo bakize ubuzima bw’abantu bari mu kaga k’intambara. Na none yavuze ko ibihugu bigize Loni bigomba gutekereza uburyo Loni igomba gushyira imbere kurengera abasivile bagakora ibikorwa ntibahere muri politike.
Amahugurwa mpuzamahanga ajyanye no kurengera abaturage y’icyumweru kimwe, ari kubera mu kigo cy’Ishuri ry’u Rwanda ryigisha amahoro. Azasozwa ku itariki 16 Ugushyingo 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


