HEg1941bgAAsgaH

Malabo: Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya OACPS

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Werurwe 2026, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza Inama ya 11 y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika yabereye i Malabo, muri Guinea Equatorial.

HEg2XEUbsAAYD0U

“Mu gihe imiterere y’isi igenda ihinduka, birumvikana ko n’uburyo bwacu bwo gutera inkunga ibyo dukora bugomba kujyana n’izo mpinduka. U Rwanda rwizera ko OACPS (Organisation of African, Caribbean and Pacific States) ishobora kurushaho gukomeza gushimangira uruhare rwayo, ntibe gusa urubuga rw’ubufatanye, ahubwo ikaba n’urubuga rworohereza ishoramari kandi rugateza imbere impinduka mu bukungu,” ubu ni ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa X rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

HEg3HRHacAAMDBU

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze i Malabo, muri Guinea Equatorial, kuwa Gatanu aho yagiye guhagararira Perezida Kagame mu Nama ya 11 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *