Malawi: Visi Perezida Sulos Chilima yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha bya ruswa

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bishinzwe kurwanya ruswa muri Malawi byafashe kandi birega Visi Perezida w’iki gihugu, Saulos Klaus Chilima, ibirego bya ruswa, nyuma y’amezi y’iperereza ryakozwe ku myitwarire ye nk’uko byatangajwe ku wa Gatanu .

Mu ijambo rigenewe abanyagihugu ryo muri Kamena, Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yambuye Chilima ububasha bwe ubwo ibi biro bishinzwe kurwanya ruswa byamushinjaga bwa mbere ruswa.

Ariko icyo gihe perezida, ukomeje urugamba rwo guhashya ruswa, yavuze ko nta bubasha bw’itegeko nshinga afite bwo guhagarika cyangwa kuvana visi perezida ku mwanya we. Icyakora yabujije Chilima gukora imirimo ashinzwe.

Ibi biro mu itangazo ryabyo byavuze ko, Chilima yajyanywe mu rukiko kugira ngo yiregure ku birego bya ruswa.

Amashusho yaturutse mu bitangazamakuru byaho yerekanaga abashyigikiye Chilima ndetse n’abapolisi basa nkaho bari mu makimbirane ubwo yajyanwaga mu rukiko kugira ngo asomerwe ku mugaragaro ibirego nk’uko iyi nkuru dukesh Reuters ivuga.
Ibitangazamakuru byo muri Malawi bitangaza ko, Chilima yabwiye abanyamakuru hanze y’urukiko ati: “Ntacyo kuvuga mfite. Tuzareka inzira y’urukiko ikomeze inzira zayo.”

Ibiro bishinzwe kurwanya ruswa byavuze ko Chilima yahawe ruswa kubera gufasha Xaviar Limited na Malachitte FZE, amasosiyete abiri afite aho ahuriye n’umucuruzi w’Umwongereza, Zuneth Sattar, kugira ngo ahabwe amasezerano na guverinoma ya Malawi.

Bivuga ko byari bimaze igihe bikora iperereza kuri Sattar n’abandi bayobozi ba Leta muri Malawi ku bijyanye no gusahura umutungo wa Leta binyuze mu gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *