Mali: Abasirikare basezeranyije kuzasubiza ubutegetsi abasivili mu 2024

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali batangaje ko bazasubiza ubutegetsi abasivili mu myaka ibiri, nyuma yo guhirika ubutegetsi muri Kanama 2020 no kutubahiriza igihe ntarengwa cy’amatora byatumye igihugu gifatirwa ibihano.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kamena, umuyobozi wa gisirikare Colonel Assimi Goita yashyize umukono ku itegeko ryasomwe kuri televiziyo ya Leta avuga ko “igihe cy’inzibacyuho cyahawe amezi 24 (guhera) ku ya 26 Werurwe 2022”.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwa mbere muri Kanama 2020, ariko nticyubahiriza amasezerano yo gutegura amatora muri Gashyantare, bituma Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) ufatira Mali ibihano. Muri Gicurasi umwaka ushize, Goita yirukanye guverinoma y’agateganyo y’abasivili, atangira kuyobora igihugu.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazera ivuga, igisirikare cyavuze ko icyemezo cyo ku wa Mbere cyakurikiye “icyiciro cy’imishyikirano cyagiranye na ECOWAS” kandi Mali yizeye ko ibihano bizakurwaho.

Umuvugizi wasomye iri teka yongeyeho ati: “Iyemezwa ry’iri teka ni gihamya y’ubushake bwa [Mali] bwo gushyikirana na ECOWAS.”

ECOWAS ntabwo yahise itanga ibisobanuro ku iteka ry’amezi 24 ryemejwe ku wa Mbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *