Mali: Guverinoma yahambirije ukuriye ishami ry’uburengnzira bwa muntu muri MINUSMA

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki 05 Gashyantare, Guverinoma y’agateganyo ya Mali yavuze ko umuyobozi w’ishami ry’Ubutumwa ry’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu yahawe amasaha 48 yo kuva mu gihugu nyuma yo kumenyeshwa ko atagikenewe mu gihugu .

Mu itangazo ryayo, yavuze ko icyemezo cyo kwirukana Guillaume Ngefa-Atondoko Andali gifitanye isano n’uko yaba yarahisemo kubogamira abatangabuhamya b’imiryango itegamiye kuri Leta mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kuri Mali, iheruka kuba ku itariki ya 27 Mutarama.

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Mali (MINUSMA) ntabwo bwahise busubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro. Andali ntabwo yashoboye kuboneka kugirango atange ibisobanuro nawe nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Abategetsi ba Mali bakomeje kotswa igitutu kubera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ihohoterwa bivugwa ko ryakozwe n’ingabo za Mali ku bufatanye n’abacanshuro bo mu kigo cyigenga cy’Abarusiya cya Wagner Group.

Kuwa 31 Mutarama, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zasabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku byaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe n’izo ngabo zombi.

Ku wa Gatandatu, Guverinoma ya Mali iri ku butegetsi nyuma yo guhirika ubutegetsi mu 2021, yashyize ahagaragara itangazo ryamaganye bimwe mu birego bya Amerika kandi ishimangira ko abayobozi biyemeje kubahiriza uburenganzira bwa muntu hakurikijwe amategeko mpuzamahanga ndetse n’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *