Mali yahagaritse ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri leta iterwa inkunga n’u Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali kuri uyu wa Mbere bwahagaritse ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri leta yose iterwa inkunga n’u Bufaransa, harimo n’imiryango y’ubutabazi, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwangirika .

Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Mali, Col. Abdoulaye Maiga, yasobanuye impmvu y’iki cyemezo mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari uburyo bwo gusubiza icyemezo u Bufaransa buherutse gufata cyo guhagarika inkunga bwageneraga iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa yafashe iki cyemezo mu cyumweru gishize nyuma y’amezi atatu burangije gukura ingabo zabwo muri Mali kubera kuyishinja gukorana n’abacanshuro b’Abarusiya ba Wagner Group.

Ni ibirego Bamako yahakanye ivuga ko ubufasha bwo mu Burusiya yakiriye ari ubw’abarimu ba gisirikare b’Abarusiya gusa nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Mu itangazo rye, Maiga yavuze ko ibi birego bidafite ishingiro ahubwo bigamije gusa kuyobya rubanda n’umuryango mpuzamahanga mu rwego rwo gushyira mu kato igihugu cye.

Ati “Kubera iyo mpamvu, guverinoma y’inzibacyuho yafashe icyemezo cyo guhagarika, bidatinze, ibikorwa byose bikorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Mali ku nkunga y’ibikoresho cyangwa tekiniki bitangwa n’u Bufaransa, ndetse no mu rwego rw’ubutabazi.”

Mu cyumweru gishize, amakuru yaturukaga muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa akaba yaravugaga ko buzakomeza gutanga imfashanyo y’ubutabazi no gutera inkunga imiryango ya sosiyete sivile muri Mali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *