Mali yahaye ingabo z’amahanga amasaha 72 yo kuba zivuye mu birindiro byo ku kibuga cy’indege cya Bamako, byakoreshwaga nk’ububiko bw’ibikoresho by’abasirikare b’amahanga, harimo n’aba Loni. Iyi nyirantarengwa (ultimatum) ije nyuma y’ibyumweru bike hafashwe abasirikare 49 bo muri Cote d’Ivoire bafitanye isano n’iki kigo.
Ibaruwa yemewe ubuyobozi bw’ibibuga by’indege muri Mali, yabonwe na AFP, bwandikiye Sahel Aviation Services (SAS), ku wa mbere ivuga ko “ingabo z’amahanga zose” ziri ku birindiro bya Sahel Aviation Services (SAS) mu kibuga cy’indege cya Bamako, zigomba kuhava “mu masaha 72”.
Iyi baruwa ivuga ko “gucumbikira no kwakira” abasirikare b’abanyamahanga kuri ibi birindiro “bitera ingaruka ku mutekano w’imbere mu gihugu no hanze” ya Mali, kandi bitari biteganijwe mu masezerano yo gukoresha ibyo birindiro yashyizweho umukono mu 2018.
Itabwa muri yombi kuwa 10 Nyakanga muri Mali ry’abasirikare 49 ba Cote d’Ivoire bafatiwe kuri iki kibuga cy’indege cya Bamako, Abidjan ivuga ko boherejwe mu rwego rwo gufasha Ingabo za Loni, mu gihe Mali ibafata k’abacanshuro, ryateje umwuka mubi muri dipolomasi ya Mali na Cote d’Ivoire na Loni.
Umuvugizi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Mali yirukanwe nyuma yo gushinjwa na Bamako kuba yarasohoye “amakuru y’ibinyoma” kuri iki kibazo ku ya 11 Nyakanga.


