Mu Itegeko nshinga ryayo rishya, Mali yitandukanyije n’Igifaransa, cyari rwo rurimi rukoreshwa mu buyobozi muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba kuva mu 1960 .
Mu itegeko nshinga rishya ryemejwe cyane ku majwi 96,91% mu matora yo ku wa 18 Kamena, Igifaransa ntikiri ururimi rukoreshwa n’ubuyobozi.
Igifaransa kizaba ururimi rukoreshwa mu kazi guhera ubu, kandi indimi 13 gakondo zivugwa muri iki gihugu nazo zizemererwa gukoreshwa mu buyobozi.
Indimi zigera kuri 70 zivugwa muri iki gihugu kandi zimwe muri zo zirimo Bambara, Bobo, Dogon na Minianka, zahawe icyemezo cyo kuba indimi zikoreshwa mu buyobozi hakurikijwe iteka ryo mu 1982.
Ku wa Gatandatu nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga, umuyobozi wa Mali, Col. Assimi Goita, yahise ashyira mu bikorwa itegeko nshinga rishya ry’iki gihugu, ibyo bikaba byatangije ku mugaragaro Repubulika ya Kane ya Mali.
Kuva cyafata ubutegetsi muri coup d’Etat yo muri Kanama 2020, igisirikare cya Mali cyakomeje kwemeza ko itegeko nshinga rizagira uruhare runini mu kongera kubaka igihugu.
Mali yabayemo guhirikwa ubutegetsi kabiri mu myaka ibiri ikurikiranye, muri Kanama 2020 no muri Gicurasi 2021.
Abahiritse ubutegetsi bari babanje gusezeranya ko bazategura amatora muri Gashyantare 2022 ariko nyuma bayegeza inyuma kugeza muri Gashyantare 2024.


