Mali yasabye abanyapolitiki bahungiye muri Cote d’Ivoire kugirango irekure abasirikare bayo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Nzeri, televiziyo y’igihugu yatangaje ko Perezida w’agateganyo wa Mali yifuza ko igisubizo cy’inyungu cyagira uruhare mu kurangiza ikibazo cya diplomasi cyatewe n’abasirikare 46 bo muri Cote d’Ivoire bafungiwe muri Mali, avuga ko Cote d’Ivoire yahaye ubuhungiro abanyapolitiki bashakishwa n’ubutegetsi .

Ku ya 10 Nyakanga, abasirikare ba Cote d’Ivoire bafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mali mu murwa mukuru, Bamako. Ubutegetsi bwa Mali bwavuze ko binjiye mu gihugu nta burenganzira bubafata nk’abacanshuro.

Cote d’Ivoire, yasabye kenshi irekurwa ryabo, ivuga ko aba basirikare boherejwe mu rwego rw’amasezerano y’ubufasha mu by’umutekano n’ibikoresho yagiranye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri muri Mali.

Perezida w’agateganyo Assimi Goita “yasobanuye neza ko mu gihe Cote d’Ivoire isaba irekurwa ry’abasirikare bayo, ikomeje kuba ubuhungiro bwa politiki ku banyapolitiki bamwe bo muri Mali bashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi.

Col. Goita wagiye ku butegetsi mu myaka ibiri ishize, nyuma yo guhirika uwahoze ari Perezida, Ibrahim Boubacar Keita, ufite umuhungu witwa Karim wahungiye muri Cote d’Ivoire hamwe na Tieman Huber Coulibaly na na Igor Diarra bahoze ari ba minisitiri muri guverinoma.

Nk’uko Televiziyo ya Mali ibitangaza, Goita yifuza ko habaho igisubizo gifitiye inyungu impande zombi ku mwuka mubi wazamuwe n’ikibazo cy’aba basirikare, aho kuba igisubizo gifitiye inyungu uruhande rumwe cyo kwemera ubusabe bwa Cote d’Ivoire bwo kurekura abasirikare bayo nta ndishyi iyo ari yo yose kuri Mali.

Kuva bagera ku butegetsi, abategetsi b’inzibacyuho ba Mali bagiye barebana nabi n’ibihugu by’ibituranyi n’ibihugu by’iburengerazuba kubera gutinda kw’amatora, ihohotera rishinjwa ingabo ndetse n’ubufatanye n’abacanshuro b’Abarusiya mu ntambara yo kurwanya abarwanyi ba kisilamu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *