Mama ahora ansaba kuzajya kwibera muri Ghetto, sinzi ikibimutera- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Mugire amahoro ya Nyagasani, nitwa Louise, ndi umukobwa w’imyaka 24, nkaba mbana na mama n’umukozi umwe w’umuhungu na we ufite imyaka 18.

Tuba mu gipangu cya twenyine uko turi batatu muri Kigali, Data yitabye Imana niga mu mwaka wa Kane Segonderi, ubu nkaba niga mu mwaka wa kabiri kaminuza. Twavutse turi babiri musaza wanjye we yakuriye kwa sogokuru.

Kubera ukuntu data yankundaga ntabwo yigeze yifuza ko niga mba mu bigo, nagiye niga ntaha mu rugo, mu gitondo akangeza ku ishuri agiye ku kazi na nimugoroba byaba ngo,mbwa akaza kuntwara.

Imyaka itanu ishize tumubuze, mama ntabwo nari namubona azana undi mugabo ngo babe baryamana mu rugo, ariko akomeza kunyereka ibyiza byo kubaho nsa n’uwigenga,  ngo nzashake aho ncumbika muri ghetto, ngo azananshakira umukozi n’inzu ayishyure, ariko namubaza impamvu akansobanurira ko ari ugutegura ubuzima bw’ejo hazaza ariko njye nkabona abifitemo izindi nyungu.

Gusa nanjye ndi mukuru, hari igihe ndeba utu message aba yandikiranye n’umugabo cyangwa se umusore ntaramenya nkabona ahari ari mu rukundo. Nkibaza nti ese yaba ashaka kuzana umugabo wo kubana na we mu rugo rwa data.

Nkibaza nti ese yaba ashaka ko uwo mugabo azajya ahaza ntahari se, kugira ngo ntabarogoya. Mbese ndi mu ihurizo rikomeye cyane. mungire inama, murakoze!

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *