Manchester City yananiwe gukura intsinzi mu Budage mu mukino Pep Guardiola atasimbujemo umukinnyi n’umwe, Romelu Lukaku agaruka abonera Inter Milan igitego.
RB Leipzig yo mu Budage yari yakiriye Manchester City ku kibuga Red Bull Arena Leipzig mu mukino ubanza wa ? cy’irangiza wasifuwe na Serdar Gozubuyuk. Ni umukino Kevin De Bruyne atakinnye kubera icyibazo cy’uburwayi.
Umukino watangiye amakipe yombi yatinyanye gusa Manchester City nk’ibisanzwe ikiharira umupira ku kigero cyo hejuru bityo iminota 10 irangira nta kipe irabasha gutera mu izamu.
Kugeza ku munota wa 15 Man City yari yakiniye umupira ku cyigero cya 74% kuri 26% ya Leipzig.
Byarindiriye iminota 26 kugira ngo Riyad Mahrez yandike igitego cya mbere cya Man City nyuma yo gutakaza umupira kw’abo hagati ba Leipzig maze Jack Grealish atanga umupira GĂĽndogĂŁn akawukosora neza mbere y’uko Mahrez yumbika mu nguni y’ibumoso.

Riyad Mahrez amaze gutsinda igitego
Ku munota wa 36, nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Bernado Silva, Jack Grealish yateye ishoti rikomeye cyane ariko rinyura hejuru y’izamu gato.
Igice cya mbere kigana ku musozo Timo Werner yagerageje uburyo bwa mbere bwa Leipzig ariko umuzamu Ederson awufata neza igice cya mbere kinarangira gityo.
Igice cya mbere cyarangiye Man City yihariye umupira ku kigero cya 74% kuri 26% ya Leipzig.
Igice cya kabiri cyatangiye impinduka ku ruhande rwa Leipzig, Benjamin Hendricks asimbura Lucas Klostermann; ibyatumye Leipzig izamura ikigero cyo guhanahana, ndetse ku munota wa 52 nyuma yo kubonana neza Benjamin Hendricks awutera hejuru y’izamu gato n’umutwe.
Nta gihe cyaciyemo kuko ku munota wa 54 Hendricks yongeye kubona amahirwe wenyine imbere y’izamu ariko awunyuza hanze y’izamu gato cyane.
Ku munota wa 65 Christopher Nkuku wari amaze iminsi yaravunitse yasimbuye Emil Forsberg.
Ibi byatumye Leipzig ikomeza gukambika imbere y’izamu rya Man City maze Timo Werner arekura ishoti rikomeye cyane maze Ederson Moraes arishyira muri koruneri.
Ku munota wa 69, UmunyaCroatie Josko Gvardiol yatsinze igitego cyiza cyane cy’umutwe nyuma ya koruneri yari izamuwe neza na Marcel Halstenberg.

Gvardiol yishyuriye Leipzig
Ku munota wa 82,uUmutoza Marco Jose wa Leipzig wari wakomeje guhirwa no gusimbuza yongeye kwinjizamo Amadou Haidara na Yussuf Poulsen abasimbuza Xavier Schlager na Andre Silva, yongera gukuramo Marcel Halstenberg asimburwa na David Raum.
Na nyuma y’iminota 2 umusifuzi yongeyereho, amakipe yakomeje kugwa miswi igitego 1-1.
Umukino warangiye Man City yihariye umupira ku cyigero cya 63% kuri 37% ya Leipzig.
Ku rundi ruhande mu Butaliyani, Inter Milan yari yakiriye FC Porto yo Portugal ku kibuga Giuseppe Meazza, maze iyihatsindira igitego 1-0. Ubwo byari byananiranye, Romelu Lukaku wari winjiye mu kibuga asimbura Edin Dzeko yaje gutsinda igitego ku munota wa 86 nyuma yo gukira imvune.

Lukaku yagarutse atsinda nyuma y’ibihe bibi by’imvune


