Manchester United yahombye kabiri, Arsenal ibyinira ku rukoma

Sangiza iyi nkuru

Manchester United yahombye kabiri ubwo yatakazaga amanota abiri ikanabura inkingi ya mwamba yayo Casemiro utazakina umukino uzayihuza na Arsenal kubera yujuje amakarita atanu y’umuhondo.

Muri rusange, Manchester United yari imaze imikino icyenda yikurikiranya itsinda, gusa kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 ku mukino wabereye kuri Stade Selhurst Park Crystal Palace isanzwe yakiriraho, ntibyagenze neza kuko banganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Igitego cya Manchester United cyatsinzwe na Bruno Fernandes ku mupira yahawe na Christian Eriksen, na ho icya Crystal Palace gitsindwa na Michael Olise wateye ‘coup-franc’ nziza ku munota wa 90.

Igihombo kiruta byose muri uyu mukino cyaje ku munota wa 80 ubwo Casemiro ukina hagati yugarira yategaga Wilfrid Zaha, ahita yerekwa ikarita y’umuhondo yaje isanga izindi enye yari afite, bigahita bimubuza kuzakina umukino utaha Man United izakirwamo na Arsenal tariki ya 22 Mutarama.

Ibi bisobanuye ko Erik Ten Hag azashakira uzasimbura Casemiro hagati ya Fred na Scott McTominay, bazaba bahanganye n’abo hagati ba Arsenal bamaze guhuza umukino ku buryo bukomeye, ari bo: Thomas Partey, Granit Xhaka na Martin Ødegaard.

Casemiro yari amaze iminsi afasha Manchester United kwitwara neza kuko mu mikino 16 ya shampiyona yakinnye, yatsinze ibitego 2 anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego. Yari amaze gutanga umutekano ku bwugarizi ndetse agira n’uruhare mu gushaka ibitego ku buryo benshi badatinya kumugereranya na Paul Scholes wabaye mwiza cyane mu bakina hagati mu kibuga ariko bugarira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *