Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku rwego rw’intara ya Maniema muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lawamo Selemani Taylor Kindu, yatangaje icyemezo gikomeye cyo gukuraho Bariyeri zose zitemewe zashyizwe mu mihanda itandukanye.
Ibi bije nyuma y’amarira y’abaturage bagaragaje n’ umubabaro mwinshi batewe n’ubwinshi bwa za Bariyeri zishyirwa mu mihanda mu buryo budasobanutse, abashinzwe umutekano bakajya bazikoresha mu buryo bwo guhohotera abaturage no kubasoresha amafaranga y’ murengera bitari no mu bubasha bwa bo.
Mu cyumweru gishize, nibwo Minisitiri Lawamo Selemani Taylor Kindu yakoze urugendo maze asura imihanda itandukanye areba uko ibintu byifashe, asanga hari abantu bagiye bashyira za Bariyeri mu nzira kandi nta burenganzira bafite.
Minisitiri Lawamo Selemani yahise ategeka ko izo Bariyeri zitemewe zikurwaho, ndetse anategeka gukura ku mihanda serivisi zose zaka abaturage amafaranga zidakurikije amategeko.
Yagize ati:“Abaturage bagomba kugira uburenganzira bwo kugenda batabangamiwe. Twasanze hari ahantu henshi hari za Bariyeri zinyuranye zisoresha abaturage kandi amategeko y’intara yacu asobanura neza aho izo serivisi zemerewe zikorewa.”
Yavuze kandi ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025 iki kibazo kigomba kwigwaho mu buryo burambuye mu nama y’umutekano yo ku rwego rw’intara, hagamijwe gushimangira ingamba zafashwe.
Minisitiri yashimangiye ko Bariyeri zemewe ari izifite akamaro ku mutekano w’abaturage gusa, cyane cyane muri ibi bihe igihugu kirimo umutekano muke; yongeyeho ko intego nyamukuru ari ugufasha abaturage kugenda neza hamwe n’ibicuruzwa byabo, umutekano ukarindwa ariko nta ntamuturage uhutajwe.
Ubuyobozi bw’intara ya Maniema bwiyemeje guhashya ubusumbane bwagiye bukorwa n’ nzego z’ umutekano, bugamije kwaka abaturage uburenganzira bwo kugenda bakwa amafaranga ya hato n’ ahato abandi bagahohoterwa ndetse n’ubundi bugizi bwa nabi.


