InShot_20241202_2224190422-1086x550

Marina yemeza ko amabuno ye yazanwe no kurya igitoki aho kuyitereshaho

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Marina Deborah yahakanye amakuru amaze igihe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yaribagishije kugira ngo yongere amabuno.

Mu kiganiro yagiranye na BB Kigali, Marina Deborah yavuze ko amabuno ye atari ay’ubuvuzi cyangwa ikoranabuhanga, ahubwo ngo ari ingaruka z’indyo yo mu Rwanda, by’umwihariko igitoki.

Ati “Njye simbizi aho byavuye […] abantu bavuga byinshi, ariko sinigeze nibagisha. Ni igitoki cyabikoze. Kuva nkiri umwana naryaga igitoki nkuze rero cyaje kubinkorera, ni nka byabindi ngo uko tuzasa ntikurerekanwa.”

Ibi bivugwa nyuma y’igihe hari amakuru avuga ko yaba yaragiye muri Nigeria kwibagisha kugira ngo agire amabuno agaragara neza, nk’uko bikunze gukorwa n’ibyamamare bimwe byo ku mugabane wa Afurika no hanze yaho.

Marina Deborah, umaze igihe kinini ari mu muziki nyarwanda, akunze kuvugwaho byinshi bijyanye n’imiterere ye, ndetse bamwe bakemeza ko hari ibyo yaba yarahinduye ku mubiri we. Gusa we ahamya ko atigeze yinjira muri ubwo buryo, anasaba abantu kumva ko umuntu ashobora kugira imiterere yihariye adaciye mu bundi buryo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *