Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera

Sangiza iyi nkuru

Maritha Muragijimana, umugore w’ingaragu w’imyaka 44 y’amavuko arasaba Padiri Nahimana Thomas bamaze imyaka 16 babyaranye ko yareka inyigisho mbi zo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, akaza akamufasha kurera no kubaka igihugu.

Muragijimana wavukiye mu Murenge wa Nzahaha w’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, akaba yaramenyanye na Padiri Nahimana kuva kera kuko ngo bari baturanye. Byageze n’aho baba inshuti bitewe na byinshi bari bahuriyeho birimo no gusengera hamwe.

Ati: “Nahimana Thomas ndamuzi avuka mu Murenge wa Nzahaha, tuziranye nk’abantu bavuka hamwe baziranye no mu bihe bimwe, bakuranye . Jenoside ikirangira, yari akiri umwana muto w’agasore. Ubwo nanjye ni bwo nigaga muri Secondaire, twahuriraga mu ma reunions des vacance, ari umuyobozi wazo.”

UMVA IKIGANIRO CYOSE

Nkuko BwizaTV yabitangaje, ngo nyuma Muragijimana Martha yaje gukundana na Padiri Nahimana ndetse babyarana umwana witwa Adaptatus, ubu ufite imyaka 16 y’amavuko. Avuga ko akimara kubyara Adaptatus, Padiri Nahimana yari azi ko ari uwe kandi yabyakiriye nubwo yari padiri. Gusa ngo kuva icyo gihe ntacyo amufasha mu kurera uyu mwana wavutse mu 2003. Ati: “Aho agendeye i Burayi nta bundi bufasha.”

Avuga ko kutamufasha kurera uyu mwana byamugizeho ingaruka, ati: “Icya mbere kurera umwana wenyine biravuna kandi biragora.”

Avuga ko Padiri Nahimana Thomas yagiye i Burayi mu 2005, umwana yari afite imyaka 2 y’amavuko. Avuga kandi ko uyu Padiri yagiye bataganiriye uburyo bazabanamo; nk’inshuti cyangwa se umugabo n’umugore kuko yamenye ko yagiye undi yaramaze kugera mu Burayi.

Ubusanzwe Muragijimana ngo avugana na Padiri Nahimana, ubwa mbere yamuvugishije ni igihe yari yaragiye i Burayi, naho ku byerekeye uyu mwana byo ngo ntibabivugaho, ngo aramusuhuza gusa ntakindi kintu ajya amubaza kubijyanye n’umwana wabo.

Atekereza ko Padiri Nahimana ibyo akora abiterwa no gushaka amaramuko, ati: “Nk’uko wumva bagerayo bagahinduka.” Avuga ko ibyo Nahimana arimo, ntacyo byamugezaho, inama amugira ngo ni uko yabivamo agahinduka, agatanga inyigisho nziza zubaka igihugu, zigirira n’abantu akamaro.

Padiri Nahimana Thomas ni muntu ki?

Uyu Padiri akomoka mu Murenge wa Nzahaha w’Akarere ka Rusizi mu cyahoze ari Prefecture ya Cyangugu. Yakoze imirimo y’ubusaseridoti , ayobora Paruwasi ya Muyange (ubu ni muri Nyamasheke) mbere y’uko ajya mu Bufaransa mu 2005.

Ubwo yageraga mu Bufaransa, Padiri Nahimana yashinze igitangazamakuru cyitwa Le Prophete gikorera kuri interineti. Iki ni cyo atangarizaho ibijyanye na politiki ye yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ahanini bamwe mu bayikurikirana barimo na Leta y’u Rwanda bemeza ko yuzuye urwango , ingengabitekerezo ya jenoside no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba birimo ibishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda .

Tariki ya 28 Mutarama 2013, Padiri Nahimana yashinze ishyaka rya politiki ryitwa Ishema ry’u Rwanda, aba umuyobozi mukuru waryo. Icyo gihe yakomeje inshingano z’ubupadiri, azihuza na politiki. Byageze muri Mata 2013, Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene ahagarika Padiri Nahimana bitewe n’uko yishoye muri politiki y’ivangura.

Padiri Nahimana yakomeje kugaragaza ibitekerezo bya politiki byuje urwango, ivangura n’ibinyoma bigera aho yumva ko yayobora Repubulika y’u Rwanda. Tariki ya 23 Ugushyingo 2016, we na Nadine Kasinge na Nkurunziza Venant bari bateganyije kuza mu Rwanda gutangiza ishyaka Ishema ry’u Rwanda no kwitegura ibikorwa byo kwiyamamariza uyu mwanya gusa baheze muri Kenya.

Padiri Nahimana aho ari mu Bufaransa, yashinze Guverinoma ye igizwe n’abaminisitiri 14 ndetse ubu akaba avugira imbwirwaruhame ze imbere y’ibendera ry’u Rwanda. We yiyita Perezida w’u Rwanda kuva mu 2017, Minisitiri w’Intebe akaba ari icyegera cye.

Ari mu b’imbere bamaze iminsi bakwirakwiza igihuha ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, akoresheje imbuga nkoranyambaga nka Facebook na YouTube, bavuga ko yapfuye

Ikindi wamenya nj uko mu mategeko agenga Abasaseridoti ni uko babujijwe gukunda urukundo rubageza ku kubyara cyangwa gushaka abagore. Nahimana we biravugwa ko yavanze imirimo ya kiliziya no kujya mu nkundo n’abo yigishaga kugeza babyaranye.

Hari bamwe bavuga ko ibyo avuga atari ibyo yigiye hanze ahubwo bishoboka ko yageze hanze agashyira mu bikorwa ibyari bimurimo.

Musenyeri Thadde Ntihinyurwa, wari Arikiyepisikopi wa Kigali muri 2017 ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yagize icyo avuga kuri uyu Nahimana wiyambuye imyambaro ya Kiliziya, anagaragaza ko ibyo arimo ubu bihabanye n’amahame ya Kiliziya kuko aho kunga abantu ahubwo abatanya.

Ati: “Umupadiri icyo ashinzwe ni ukunga abantu n’Imana na bo ubwabo […] Sinumva ko ishyaka uriya mupadiri yashinze ryunga Abanyarwanda. Nagiye mbona ibyo ashobora kwandika, numva ko atari ishyaka rihuza Abanyarwanda.

Uretse uyu kandi na Musenyeri Bimenyimana wari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Nahimana Thomas yaherewemo ubupadiri ndetse akanayikoreramo ari padiri, yavuze ko ibyo Nahimana Thomas yarahiriye imbere ya kiliziya n’abakiristu yabirenzeho, ubu akaba akora ibihabanye nayo.

Kugeza ubu Padiri Nahimana n’ubwo atashyiriweho impapuro zimuta muri yombi, na we ari mu bakunze kuvugwaho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside, gukwiza urwango no gukwiza ibihuha.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    Padiri yagiye 2005 umwana afite imyaka 2 , ubwo yari yavutse 2003, ubu umwana afite 16 from 2003 ,
    Yabyaye afite 21 yrs , nyuma yo kubyara hashize imyaka 16 kuko niyo umwana afite none nyina afite 44 , nyina yakabaye afite 37 ,

    Murabe uko mubara imyaka ariko muri kubera inkuru kuko haba hariko amakuru apfuye.

    1. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
      Reports nyinshi zerekana ko ibihumbi byinshi by’abapadiri,Abasenyeri na Cardinals bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Ikinyamakuru The New York Times cya February 05,2019,cyavuze inkuru yo muli Malawi,aho Abapadiri bo muli Diocese imwe bateye inda Ababikira 29 mu mwaka wa 1988.Cardinal George PELL wo muli Australia,wari Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances),ashinjwa n’abantu 50 ubusambanyi yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019. Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.Musenyeri Luigi Ventura,wari Ambassador wa Vatican mu Bufaransa,nawe ashinjwa ubusambanyi n’abagabo benshi.Ibi byose biterwa nuko Kiliziya yirengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo bavuga ko Petero yabaye Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.

    2. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera

  3. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    Sinshyikiye Padiri Nahimana kuko ashobora kuba afité ikibazo cyo mumutwe ariko nanone uyu mugore nawe ni indaya butwi ntasoni ngo nabyaranye na Padiri

  4. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    Sinshyikiye Padiri Nahimana kuko ashobora kuba afité ikibazo cyo mumutwe ariko nanone uyu mugore nawe ni indaya butwi ntasoni ngo nabyaranye na Padiri

  5. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    mwidutesha umutwe ahubwo nimutubwirte aho Perezida w’u Rwanda ari muhinyuze Padiri!

    1. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
      Nizere ko igisubizo wakibonye kuri RBA cg nabyo barabyita montage.

    2. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
      Nizere ko igisubizo wakibonye kuri RBA cg nabyo barabyita montage.

  6. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    mwidutesha umutwe ahubwo nimutubwirte aho Perezida w’u Rwanda ari muhinyuze Padiri!

  7. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    Ntiwamubonye ko yagiye gusura ingabo Mozambiqu

  8. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    Ntiwamubonye ko yagiye gusura ingabo Mozambiqu

  9. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    Ibi ni ibibeshyo byi inyenzi iyi nkuru ni impimbano kuko n’imyaka muvuga ntihura kubeshya ntimukibishoboye Umwana yavutse muri 2003 Ubu Turin muri 2021 none se agira imyaka 16 gîte ahubwo uwo mwana yavutse padiri yarahunze mwa baswa mwe donc ni mushake se wuwo mwana cgwa kipahulo kagame

  10. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    Ibi ni ibibeshyo byi inyenzi iyi nkuru ni impimbano kuko n’imyaka muvuga ntihura kubeshya ntimukibishoboye Umwana yavutse muri 2003 Ubu Turin muri 2021 none se agira imyaka 16 gîte ahubwo uwo mwana yavutse padiri yarahunze mwa baswa mwe donc ni mushake se wuwo mwana cgwa kipahulo kagame

  11. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    Ibi ni ibibeshyo byi inyenzi iyi nkuru ni impimbano kuko n’imyaka muvuga ntihura kubeshya ntimukibishoboye Umwana yavutse muri 2003 Ubu Turin muri 2021 none se agira imyaka 16 gîte ahubwo uwo mwana yavutse padiri yarahunze mwa baswa mwe donc ni mushake se wuwo mwana cgwa kipahulo kagame

  12. Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera
    Ibi ni ibibeshyo byi inyenzi iyi nkuru ni impimbano kuko n’imyaka muvuga ntihura kubeshya ntimukibishoboye Umwana yavutse muri 2003 Ubu Turin muri 2021 none se agira imyaka 16 gîte ahubwo uwo mwana yavutse padiri yarahunze mwa baswa mwe donc ni mushake se wuwo mwana cgwa kipahulo kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *