Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Maroc (FRMF) yatangaje ko yumva ifite ubushobozi bwo kuba yazakira irushanwa ry’igikombe cy’isi rya 2026.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni ibyagaragaye mu ibaruwa ibisaba, Maroc yandikiye Federasiyo y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ivuga ko iramutse yemerewe yahita itangira imyiteguro hakiri kare.
Kugira ngo Maroc yemererwe kwakira iri rushanwa, ni uko igomba guhigika Amerika, Canada ndetse na Mexique byatanze kera kandidatire mu kwezi kwa Kane.
Iki gihugu kije ku mwanya wa 2 mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika byagerageje gushaka kwakira igikombe cy’isi nyuma y’Afurika y’Epfo yari yabisabye muri 2010.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi kandidatire ya FRMF yasinyweho n’umuyobozi wa CAF, Umunyamadagascar Ahmad Ahmad, wanabifurije amahirwe masa.
Ni ku nshuro ya Gatanu Maroc itanga kandidatire kuri uyu mwanya, aho yari yabisabye mu 1994, 1998, 2006 ndetse no muri 2010.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


