Mashami Vincent yibaza impamvu hari abadasinzira bitewe n’amasezerano ye afite yo gutoza Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi, Mashami Vincent, abona harabo ashobora kuba yarabereye umutwaro kubera amasezerano ye afite yo gutoza Amavubi.

Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu Amavubi, ku munsi wejo aho yakinaga n’ikipe ya Guinea maze umukino ukarangira u Rwanda rutsinzwe 2-0, nyuma y’undi mukino wa mbere aho u Rwanda narwo rwari rwanyagiye Guinea 3-0, umutoza Mashami, yongeye kubazwa ku masezerano ye ubu agana k’umusozo, dore ko agomba kurangira mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

Gusa Mashami yibaza kuntu harabo amasezerano ye abuza gusinzira nyamara we atazi ayabo, aho yibaza niba yarabaye n’umutwaro. Ati ” Sinzi, ubanza narabaye umutwaro, ubanza ndi umutwaro ukomeye cyane, sinzi impamvu ikibazo cy’amasezerano yanjye kigarukwaho cyane, sinzi amasezerano yanyu ariko amasezerano yanjye sinzi impamvu abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye”.

Yaboneyeho gusaba abantu gutegereza kuko igihe gisigaye ari gito, kandi kuba yakongerwa amasezerano cyangwa se ntayongerwe nta bubasaha abifiteho.

Uyu mutoza akaba agiye kumara imyaka 3 atoza Amavubi kuko yatangiye kuyatoza kuva mu 2018, gusa yagiye yongerwa amasezerano mu bihe bitandukanye, akaba yaragiye yongerwa umwaka umwe. Mu kongerwa amasezerano ye ntabwo byagiye bivugwaho rumwe kuko harababonaga adakwiye ayandi bagendeye k’umusaruro we babonaga uri hansi, gusa hakaba ababonaga ayakwiye , kuko harababona ikibazo cy’Amavubi atariwe ugitera cya shakirwa ahandi.

Eulade Mahirwe

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mashami Vincent yibaza impamvu hari abadasinzira bitewe n’amasezerano ye afite yo gutoza Amavubi
    Mashami! Itonde wirire i Cash, Ureke Ababa bavuga Ibyo batazi, Watsinda Watsindwa ntibazi Uko uhora Usubiramo, Erega iy’uba weguzwa wari kuvaho cya gihe i Nyamata kuko ririya jambo rya Prezida nawe ryarakurebaga, komeza uvune umuheha nushyaka uzayimare Bariya ubuza Ibitotsi ntawaguhay’akazi.

  2. Mashami Vincent yibaza impamvu hari abadasinzira bitewe n’amasezerano ye afite yo gutoza Amavubi
    Mashami! Itonde wirire i Cash, Ureke Ababa bavuga Ibyo batazi, Watsinda Watsindwa ntibazi Uko uhora Usubiramo, Erega iy’uba weguzwa wari kuvaho cya gihe i Nyamata kuko ririya jambo rya Prezida nawe ryarakurebaga, komeza uvune umuheha nushyaka uzayimare Bariya ubuza Ibitotsi ntawaguhay’akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *